Guverineri w’intara ya Kivu ya Majyaruguru Major General Peter Chirumwami , yagendereye axis ya Bweremana igenzurwa n’ihuriro rirwana ku ruhnde rwa Leta ya Kinshasa , atanga amahugurwa.
Ni ibikubiye mu butumwa bwatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare cya Leta muri Kivu ya Ruguru Lt Col Njike Guillaume, mw’itangazo ryashyizwe ahagaragara ku munsi wejo hashize wa tariki 01/06/2024, aya mahugurwa yatazwe na Guverineri wa Kivu ya Ruguru agamije gukangura intekerezo z’urubyiruko rwibumbiye mu cyiswe Wazalendo, aho bakunze gushinjwa n’abaturage ibikorwa byinshi byiganjemo; gufata ku ngufu ,ubujura , gushimuta ,ubugizi bwa nabi ndetse n’ibindi byinshi.
Iyi axis ya Bweremana ni kamwe mu duce tugize Akarere ka Masisi gakomeje kuba isibaniro ry’intambara ikomeje kujya mbere hagati y’abarwanyi bayobowe na Gen Sultan Makenga n’ihuriro rirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, uyu mujyi kugeza ubu uragaragara mo abarwanyi benshi biganjemo ingabo z’igihugu cy’u Burundi , Fdrl na Wazalendo, bakora ibishoboka byose ngo utagwa mu mabako y’abarwanyi ba M23.
Amakuru atagwa n’abaturiye biriya bice baremeza ko bitewe nuko imisozi ya Ndumba na Gashingamutwe ,igenzurwa na M23 byoroshye cyane gufata kano gace ka bweremana , nubwo mu mujyi hagati hagaragara mo izi ngabo za Tshisekedi, ibi kandi babihera ku buryo izi ngabo zirwanirira Perezida Tshisekedi zikunze kwitwara mu rugamba.
Ni mu gihe ibindi bice bigize Akarere ka Masisi bimaze iminsi birimo ituze guhera ku munsi wo kuwa Gatanu , gusa bitandukanye ni biri kubera Masisi na Rutshuru, abaturage baturiye umujyi wa Goma , mu Karere ka Nyiragongo , bakomeje kugaragaza impungenge ku buzima bwabo ndetse n’imibereho ikomeye cyane muri iyi minsi kuri uyu mujyi , usa nkaho utagifite uburyo bwo kwinyagambura. Bamwe mu batangabuhamya baremeza ko ibiciro by’ibiribwa byikubye kenshi gashoboka.
Ubushakashatsi bwakorewe ku Banyekongo , bwagaragaje ko Abanyekongo 55% batuye mu mujyi badafitiye icyizere icyerekezo cy’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi mu ngamba zifatwa zigamije guhashya abarwanyi ba M23, mu gihe abo mu cyaro basaga 45% bafitiye ubu butegetsi bwa Tshisekedi buri muri Manda ya Kabiri ikizere.
I don’t think the title of your article matches the content lol. Just kidding, mainly because I had some doubts after reading the article.