Abarwanyi ba M23 bakomeje kuba isereri mu mitwe yabi Kinshasa, imwe muri sociyete sivili ikorera muri Kivu y’ Amajyepfo yatangaje ko hari amakuru yemeza ko abarwanyi ba M23 bari mu marembo y’ iyi ntara, ikintu bavuga ko cyaba giteye ubwoba.
Ni ibikubiye mu butumwa uyu muryango uvuga ko wahawe n’abaturage, aho ngo M23 iri mu bice byinshi byo muri teritware ya Kalehe mu marembo yinjira mu ntara ya Kivu ya Ruguru, ndetse ngo ikaba ishaka no kugira ibindi bice byinshi igenzura byo muri teritware ya Uvira ndeste n’ahandi.
Bimwe mu bice byavuzwe harimo nkahitwa Numbi, Lumbishi na Minova, hamaze kugaragara abarwanyi benshi bo muri uwo mutwe wa M23, ibi birakomeza gutera ubwoba abaturiye teritware ya Fizi, Uvira, Mwenga, Walungu n’ahandi ko aba barwanyi bashobora kuhigarurira mu kanya nkako guhumbya.
Umwe mu bayobozi biyi Sociyete Sivili yagize Ati “Guverinoma yacu igomba gushyira imbere kurengera ubusugire bw’igihugu cyacu, kandi inzego za Leta zishinzwe umutekano, zikwiye kuba maso no kumenya inzira umwanzi akoresha, kuko ibi biteye inkeke.”
Muri ubu butumwa kandi iyi Sosiyete sivile yaboneyeho gusaba abaturage gukorana byahafi no kujya baha mbere y’ igihe amakuru inzego zishinzwe umutekano mu rwego rwo kugira ngo bifashe igisirikare cy’igihugu na Wazalendo ku menya uko ba bungabunga umutekano w’igihugu.
Amatsinda y’ urubyiruko rwibumbiye mu cyiswe Wazalendo nabo bagenewe umubumwa bwabo bwihariye aho hashimangiwe kuragwa n’ ikinyabupfura ndetse no kwirinda gukwirakwiza amakuru yakura abaturage umutima, aho bamwe mu bagize aya matsinda bashizwa gutangaza ibice byafashwe na Aduyi kandi bitabaye.
Ibi byo kubarizwa muri Kivu y’ Epfo ntacyo ubuyobozi bw’uyu mutwe wa M23 burabivugaho, usibye ko uyu mutwe wa M23 umaze kugira ibice bitari bike byo muri teritware ya Kalehe wambuye ihuriro ry’ ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.
Ibyo bice, ibyinshi biherereye mu misozi yo muri teritware ya Kalehe, n; ibindi biri mu nkengero za centre ya Minova, ahanini bihana imbibi na teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, igicumbi cy’ intambara ikomeje guhuruza Amahanga.
Thanks for sharing. I read many of your blog posts, cool, your blog is very good.