Byari bikomeye ndetse bisaba umunyembaraga kwinjira muri Sitade Amahoro.

Karim Clovis GATETE
2 Min Read
Imirongo yatangiye kuva saaha 12:00 z'amanywa.

Kuri uyu wa 6 taliiki 15/06/2024 nibwo habaga umukino wahuje ikipe ya APR FC na Rayor Sport bise ‘Umuhuro w’Amahoro’, byari ubwambere Sitade Amahoro yakira umukino kuva yavugururwa, gusa kwinjira byari intambara.

Guhera Saaha 12:00 z’amanywa imihanda iva Remera muri gare ujya ku marembo yo kuri ZIGAMA ya stade Amahoro imirongo y’abantu yari yuzuye, kuburyo abafite imodoka byabaye ingorabahizi gutambuka, kugeza ubwo bazivagamo bakagendesha amaguru, bitewe n’ubwinshi bw’abantu mu mihanda.

Imirongo yatangiye kuva saaha 12:00 z’amanywa.

Si aho gusa, kuko no kumarembo yo kuva kuri Bk Arena, kugera ku marembo ya petit Stade, naho byari ibicika ku buryo no kubona ubwinyegamburo bitari byoroshye. Ibi kandi byaje gutuma inzego z’umutekano ziyongera kugira ngo bahashye kuyobora abantu neza, gusa nabyo byagoranye kugeza aho batangiye no kurira uruzitiro rwa Stade Amahoro.

Kwinjira muri stade byagoranye yaba uwari ufite tike ye nutarayifite bari kimwe.

Byageze naho abenshi bihebye bigeze mu ma saaha 17:00 z’umugoroba, aho bamwe batangiye kurira inyubako zikikije iyi stade ku ngufu. Bitewe n’ubwinshi kandi byaje kurangira Stade ibinjije buzura ibihumbi 45 byagenwe mu gihe hanze hari hakiri abasaga ibihumbi 10 babuze uko binjira.

Babuze uko binjira bahitamo kurira ngo barebe Ubwiza bwa stade Amahoro.
Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *