Chris Brown yihanangirije abamugereranya na Michael Jackson.

Karim Clovis GATETE
1 Min Read

Umuhanzi ukomeye kw’Isi Chris Brown kurubu uri mu rugendo rwo kumvisha abakunzi be album ye yise 11:11 muri Leta zunze ubumwe z’America yamaganiniye kure abakomeza kumugereranya na Michael Jackson nk’umusimbura we.

Ni kenshi abantu benshi bagiye bumvikana bagereranya Chris Brown nk’umusimbura wa Michael Jackson. Abasitari bakomeye bagiye babikomozaho nyamara Chris Brown akomeza abihakanira kure ndetse avuga ko ntaho bahuriye.

Chris Brown uzwiho ubuhanga mu kuririmba, kubyina ndetse no gutegura neza urubyiniro mu gihe afite ibitaramo, bigaragara ko neza neza bihura n’ubushobozi Michael Jackson yarafite. Ibi bituma abantu benshi bamubona nk’umusimbura we ndetse bakamufata nk’umwami w’injyana ya ‘POP’.

Chris Brown yasabye abamugereranya n’uyu munyabigwi Michael Jachson gusigaho kongera kubivuga, avuga ko Michael Jackson atagereranywa ndetse avuga ko ntan’igice cy’ubushobozi afite ashingiye kubwa Michael Jackson. Yongeyeho avuga ko atahangana na we ndetse ko ntanuzigera uhangana na Michael Jackson kw’Isi.

Yagize ati: “Uko mbibona, sinari kubasha guhumeka cyangwa kuririmba imbere ye, iyo aza kuba akiri muzima. Ntawamuhangara sinamurusha cyangwa ngo ngereranywe nawe.

Ibi kandi yabigarutseho nyuma yuko humvikanye umwe mu basitari bakomeye 50 Cent avugao ko abona Chris Brown mw’ishusho ya Michael Jackson.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *