Claudia Sheinbaum yatorewe kuba perezida w’umugore wa mbere wa Mexico

Moses ISHIMWE
1 Min Read

Kuri uyu wa mbere tariki 3, nibwo ubuyobozi bukuru bw’amatora muri Mexico bwatangaje ko ibisubizo byibanze byerekanye ko Claudia Sheinbaum, umugore w’imyaka 61 wahoze ari umuyobozi w’Umujyi wa Mexico yatsinze amatora hagati ya 58% na 60% by’amajwi mu matora yo ku cyumweru. Ibyo bimuha kuyobora amanota agera kuri 30 ku ijana kuri uwo bari bahanganye w’umucuruzi Xóchitl Gálvez

Madamu Sheinbaum wahoze ari umuhanga mu by’ingufu, yavuze ko azakomeza gushingira ku majyambere yakozwe na Bwana López Obrador, akomeza kubakira kuri gahunda z’imibereho yatumye perezida ucyuye igihe akundwa cyane. Ariko mu ijambo rye ryo gutsinda yanagaragaje icyatandukanije aya matora yo muri Mexico n’ayayabanjirije.

Yabwiye abamutoye ko yishimye ati: “Bwa mbere mu myaka 200 ya Repubulika ya Mexico, nzaba perezida wa mbere w’umugore wa Mexico.” Yavuze ko atari ibyagezweho kuri we gusa ahubwo no ku bagore bose muri rusange.

Madamu Sheinbaum azasimbura Perezida ucyuye igihe Andrés Manuel López Obrador, ku ya 1 Ukwakira.

Abarwanashyaka be bishimiye intsinzi ye

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *