Leta ya Congo yatangaje ko igiye kugeza mu butabera agatsiko k’abantu 53, bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Antoine Tshisekedi, nkuko bikubiye mu itangazo ryshyizwe hanze n’umuvugizi wa Leta Patrick Muyaya.
Biteganyijwe ko ku munsi wejo wa tariki 7 Kamena 2024 abakurikiranyweho iki cyaha cyo kurwego rwo hejuru bazagezwa mu rukiko rwa gisirikare rwa Ndolo, mu murwa mukuru Kinshasa, aba bantu bose uko ari 53 bararegwa ibyaha bitandukanye birimo: Iterabwoba, kugerageza kwica umukuru w’igihugu, gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gushyiraho umutwe w’abagizi banabi, ubwicanyi no gushyigikira iterabwoba.
Urwo rutonde rugari rurimo amazina y’abantu bose 53, bazagezwa mu rukiko harimo Malanga Christian ufatwa nk’uwari ku ruhembe mu gutegura coup d’etat , kimwe na Marcel Makanga na Tyler Christa Tompson.
Aba bagabo ndetse n;abandi muri bunone ku rutonde biraye ku biro bya ‘Palais de la Nation, biri muri comine Gombe mu murwa mukuru Kinshasa, perezida Felix Tshisekedi akoreramo bavuga ko barambiwe ubutegetsi bwe, bityo bashaka Zaire nshya.
Bamwe mu batawe muri yombi harimo abafite ubwenegihugu bw’Amerika basaga Batatu, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yatangaje ko yasabwe ko ambasade yabo iri Kinshasa yagera kuri buri munyamerika wese ufunzwe n’inzego z’ubutasi za Congo kubwo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi ariko bangirwa kubonana nabo.