Congo: M23 yigaruriye ibice bitandukanye byo mu karere ka Ngungu

Emmanuel McDammy
2 Min Read

Mu mirwano y’uno munsi yahuzaga M23 n’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo taliki ya 22. Gicurasi 2024 yatangiye mu rukerera saa kumi nimwe, M23 yabashije kwigarurira ibice bitandukanye byo mu karere ka Ngungu.

Mu gitondo cy’uyu munsi taliki 22. Gicurasi 2024, nibwo igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’abafatanyabikorwa babo babyutse bagaba igitero mu birindiro bya M23 biri mu karere ka Ngungu, by’umwihariko mu bice bya Rwangara na Burambika.

Amakuru agera kuri Maris Post duhabwa n’umunyamakuru wacu ukorera muri Masisi utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko muri iki gitondo, indi mirwano yabyukiye mu karere ka Bweramana, aho nanone ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zabyutse zigaba ibitero kuri M23 yari iri ku musozi wa Ndumba.

Ibi byabaye muri aka karere ka Bweramana, nyuma yuko Guverineri wa Kivu ya Ruguru Bwana Generali Majoro Peter Chilumwami yaherukaga kugirira uruzinduko muri Minova gusura ingabo agasiga azihaye amabwiriza yo gutangira gutegura ibitero bya Operasiyo yiswe “kwihorera”.

Muri uru ruzinduko Guverineri Peter Chilumwami yibukije ingabo za Leta ko bafite inshingano zo kwisubiza uturere twose inyeshyamba za M23 zafashe ndetse no guhashya izi nyeshyamba kugeza zitsinzwe.

Imirwano y’uno munsi rero yaje kurangwamo imbunda nini ndetse n’imbunda ntoya, gusa byaje kurangira M23 itsinze ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa ndetse banabambura ibice bibarizwa mu karere ka Ngungu aribyo bikurikira; Lwizi, Kavumu, na Kamatembe w’injira muri Kalehe muri Kivu y’epfo. Ibi byabaye ahagana mu ma saaha ya Saa munane, nibwo yafashe ibi bice, aho abarwanyi babarizwa muri Wazalendo yo kwa Generali Mutayomba n’ingabo z’Abarundi birutse bahunga urugamba berekeza mu gace ka Shanje.

Maris Post irakomeza gukurikirana aya makuru, by’umwihariko mu kumenya uko imirwano yo muri Bweramana yarangiye.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *