Congo: Raporo nshya k’ ubwicanyi bwakajije umurego

Bayingana Eric
2 Min Read

Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,imibare y’ abicwa n’ ibitero by’ imitwe yitwara gisirikare ikomeje guhangayikisha imiryango mpuzamahanga, Ibiro ntara makuru by’ Abafaransa Agence France-Press(AFP), byashyize hanze raporo nshya y’ abamaze guhitanwa n’ ibi bitero muri uku kwezi.

Kwisonga haravugwa umutwe wa ADF,urwanya ubutegetsi bwa Uganda, ukorana bya hafi n’ imitwe y’iterabwoba igendera ku mahame akaze cyane ya Kiyisilamu , uyu mutwe mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira ku wa Kane wagabye igitero mu gace ka Mangurujipa muri Teritwari ya Lubero ho muri Kivu ya Ruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ni ibitero byaguyemo abarenga 42 mu ijoro rimwe.

Seba Paluku perezida wa sociyete sivili mu karere ka Lubero , yatangaje ko kuva mu myaka yi 1990 ,abaturage baturiye  ibice ADF ikunze kwibasira baba bafite amahirwe make yo kubaho, igiteye impungenge nuko mu mezi make atambutse izi nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa muzehe Yoweri Kaguta Museveni , zikorera mu mashyamba ya Congo zongereye imbaraga mu bitero zigaba mu baturage b’ inzirakarengane.

Kuva tariki ya 1- 11 Kamena 2024, byemejwe ko ADF yagize uruhare mu pfu zirenga 125 mu bice by’ ibyaro bigiye bitandukanye mu karere ka Beni, hashyizweho ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC ndetse n’ igihugu cy ‘ Uganda UPDS mu cyiswe Operation Shuja gusa ntacyo byigeze bitanga.

Mu mpera z’ umwaka wa 2021 , Leta ya Uganda yagiranye amasezerano na Leta ya Kinshasa ku bishyanye no kurandura burundu aba barwanyi ba ADF, Major Peter Mugisa wigeze kuba umuvugizi w’ ubu butumwa aherutse gutangaza ko nihatagira igikorwa ADF izamara abaturage muri Kivu ya Ruguru ndetse na Uganda.

Umushakashatsi mu kigo Congolese Ebuteli institute Reagan Miviri,  yasobanuye ko hakenewe imbaraga zihuriwe ho zo kurandura burundu iyi mitwe ihonyora uburenganzira bwa muntu, ikorera imbere ku butaka bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, by’ umwihariko imitwe y’ abanyamahanga nka FDRL ikomoka mu Rwanda, Red Tabara ikomoka mu Burundi, na ADF ikomoka mu guhugu cy’ Uganda.

 

 

 

Share This Article
2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *