Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yasubukuye gahunda yo gutera u Rwanda no kurwiyomekaho rukaba intara ya 27 , mu ntara zisazwe zigize iki gihugu, nkuko bikubiye mu butumwa minisitiri w’ingabo bwana Guy Kabombo yashyize hanze.
Ubutumwa bwashyizwe hanze na minisitiri w’ingabo wa RDC, bwana Guy Kabombo bwongeye gushimangira ko Congo igifite umugambi mubisha wo gutangiza intambara ku Rwanda, nkuko bikubiye muri ubu butumwa byemejwe ko perezida Felix Tshisekedi yatanze amabwiriza yo kwambura M23 uduce twose yigaruriye no gutera igihugu cy’u Rwanda ubwutaka bwacyo bakabugira ubwa Congo.
Mumashusho yerekanywe hifashishijwe urukuta rwa X , yahoze ari Twitter , perezida Tshisekedi yagaragaye ari kwerekwa ikarita y’igihugu cye, aho kandi yari kumwe n’umugaba mukuru w’ingabo za RDC, General Christian Chiwewe Songesha n’abandi basirikare bakuru.
Mu magambo ye minisitiri w’ingabo Guy Kabombo yagize ati” Felix Tshisekedi yatanze amabwiriza agamije ku rwanya iterabwoba ry’ingabo z’u Rwanda kandi ashishikariza abasirikare bacu kwigarurira Kanyabayonga, ndetse bakomeka u Rwanda kuri Congo.”
Mu mpera z’umwaka utambutse ubwo yiyamamarizaga manda ya Kabiri ku mwanya w’umukuru w’Igihugu perezida Felix Tshisekedi yagiye yumvikana kenshi abwira Abacongomani ko yiteguye gutera u Rwanda arushinja kuba inyuma y’abarwanyi bayobowe na General Sultan Makenga, sibyo gusa kuko yabijeje guhamagaza inteko nshingamategeko bakemeza umushinga wo gutangiza intambara ku Rwanda
Tariki 30 Ukuboza 2023, perezida w’u Rwanda akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda RDF yumvikanye muri aya magambo”Kuvuga ngo umuntu arategura imigambi ye yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda akarushwanyaguza!!, icyo tutazi niki se? Aho ho gushwanyagurika twarahageze turahazi.”
Iki gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, cyemeje kandi ko gifite gahunda yo gukoresha ingengo y’imari irengaho gato Miliyalidi 18.6 , kikaza mu bisirikare byambere bikomeye ku mugabane wa Afurika ndetse no mu Isi muri rusange.
Nubwo bimeze gutyo ariko, izi ngabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zifite umugambi wo gutera u Rwanda , ndetse n’abambari babo bari gukubitwa nabi , bakubiswe n’abarwanyi ba M23 mu ntambara ikomeje kubahuza mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu Burasirazuba bwa Leta ya Congo.
Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?