Diane Rwigara ntari ku rutonde rw’agateganyo.

Bayingana Eric
1 Min Read

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane , Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashyize hanze urutonde rw’agateganyo rwa Kandidatire zemewe ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

ku mugoroba wejo tariki 06 Kamena nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashyize hanze urutonde rw’agateganyo kuri Kandidatire zemewe ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu , aho kuri uru rutonde hagaragaraho amazina y’abakandida Batatu(3) ari bo: Paul Kagame watanzwe nk’umukandida n’Umuryango FPR-Inkotanyi, Habineza Frank wa Green Party na Mpayimana Phillipe watanze kandidatire nk’umukandida wigenga.

Abatanze Kandidatire bose hamwe barenga Icyenda, bari bagaragaje ko bifuza guhatana kuri uyu mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora rusange akomatanyije y’umukuru w’Igihugu n’abagize inteko nshinga mategeko, ategenyijwe hagati ya tariki 14 na 15 Nyakanga , ku Banyarwanda baba imbere mu gihugu n’abatuye hanze yacyo(Diaspora).

Amazina y’abakandida batagaragaye kuri uru rutonde ni aba bakurikira

  • Maniraheba Herman,
  • Hakizimana Innocent
  • Barafinda Sekikuba Fred
  • Mbanda Jean
  • Diane Rwigara

 

Abakandida Bemewe na Komisiyo ishizwe amatora, si ubwa mbere bahuriye ku rutonde rw’abemerewe na Komisiyo y’Amatora kuko no muri 2017 nibo bari bujuje ibisabwa.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *