Umusore ukomoka mu gihugu cya South Sudan, usanzwe uzwiho kuvanga imiziki afatanya no kuririmba, nk’umuhanzi yasebeye imbere y’abafana ubwo yarari mu gitaramo.
Uyu musore wamamaye cyane nka DJ Cent, cyane cyane mu gihugu cya south Sudan, ubwo yarari ku rubyiniro yakuyemo umwenda yari yambaye w’ikote awujugunya mu bafana be. Ni ibintu bisanzwe bikorwa n’abahanzi benshi kugira ngo bawurwanire.
Uyu musore ubwo yakoraga ibi, abitabiriye igitaramo, batunguwe no kubona abafana batarwanira umupira ngo bawutware, ahubwo bawurwaniye bagira ngo bawumusubize, binarangira koko bawumujugunyiye ku rubyiniro.
Ubundi mu busanzwe abasitari bamenyerewe kwikuramo ikintu runaka cy’agaciro bakakijugunya mu bafana babo bityo, bakakirwanira ugifashe akagitwara, ubona ko byamushimishije. Ibi ni nako DJ Cent nawe yarabyiteze atungurwa no kubona awugaruriwe.
Byagarutsweho n’abantu batari bake, cyane cyane abakurikirana umuziki bya hafi ndetse n’abakunzi b’ibitaramo, aho bakomeje kuvuga ko iki ari nk’ikimenyetso cy’uko udakunzwe. Abandi bakavuga ko uba utabanyuze ari nko kukubwira ngo igendere.
Gusa kuruhande rwa DJ Cent yarakomeje araririmba, nubwo abantu benshi bavuze ko; kwari ukwikura mu isoni, dore ko iki ngo gifatwa nk’igisebo gikomeye ku musitari.