Abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa repubulika ya central Afrique, bahungiye ku bwinshi muri teritwari ya Ango na Bondo mu ntara ya Bas-Uele muri RDC
Umuyobozi wa teretwari ya Ango, Marcelin Mazale Lekabusiya, yatangaje ko izi nyeshyamba zimaze hafi ibyumweru bibiri ziva mu turere twa Zemio na Mboki, aho ziri guhigwa bukware n’ingabo za Centra Afrique.
Yagize ati” inyeshyamba zo muri centrafrique zinjiye ku butaka bwacu zivuye muri Zemio. Zimwe zinjiriye ku mupaka wa congo na central Afrique muri teritwari ya Ango, izindi zinjira muri teritwariya Bando. Mu minsi mike ishize, Abarusiya n”ingabo za leta ya Central Afrique bemeranyije kurwanya izi nyeshyamba zikorera muri Zemio na Mbokia.”
Mazale yatangaje ko izi nyeshyamba zahungabanyije bikomeye umutekano wo muri izi teritwari, kuko ngo abazituyemo batewe ubwoba n’imbunda ziri kwinjirana
Izi nyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri central Afrique zije ziyongera kuzindi nyeshyamba zisanzwe zarabonye ubuturo mu mashyamba yo muri congo nka FDLR n’indi myinshi izwi muri kino gihugu.
DR Congo ikomeje kuba igicumbi cy’inyeshyamba muri Afurika
Leave a comment