Umugoroba wa none tariki 30. Gicurasi. 2024 ahagana saa kumi nimwe nibwo ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagaragaye ziri guhungisha ibikoresho byabo babivana mu mujyi wa Kanyabayonga berekeza Kaina.
Ni imirwano imaze igihe mu gace ka Rwindi no mu ngengero za Kanyabayonga, nibwo M23 yari imaze iminsi iri gushaka kwigarura umujyi wa Kanyabayonga aho byagiye bigaragarira mu kugenda begera uyu mujyi binyuze mu gufata uduce turi hafi n’uno mujyi.
Uyu munsi tariki ya 30. Gicurasi. 2024 nibwo hagaragaye amashusho yerekana ingabo za Leta ya Congo ziri guhunga ziva mu mujyi wa Kanyabayonga zerekeza mu mujyi wa Kaina. Amashusho yagiye ahagaragara yerekanaga imodoka z’intambara za FARDC zihetse abasirikare ndetse n’ibikoresho byinshi by’ingenzi.
Amakuru agera kuri Maris Post duhabwa n’umunyamakuru wacu ukorera mu gace ka Rwindi utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko, ibyo FARDC yakoze yabitewe nuko badashaka ko M23 izabafatana ibikoresho byabo by’agaciro, birimo; izo mbunda, imodoka z’intambara ndetse n’ibindi. Gusa kurundi ruhande, amakuru ava muri FARDC avuga ko, ibyo bakoze, ari uburyo bukoreshwa mu gisirikare, bishatse gusobanura ko bagiye mu misozi miremire kugira ngo bazarase M23 ubwo izaba yaje mu mujyi wa Kanyabayonga.
Maris Post izakomeza gukurikirana ano makuru tumenye uko ino mirwano izagenda ikorwa.
Thanks for sharing. I read many of your blog posts, cool, your blog is very good.
Thanks for sharing. I read many of your blog posts, cool, your blog is very good.