Gakenke: Imodoka ya meya yagonganye n’igare, umwe ahasiga ubuzima

Moses ISHIMWE
2 Min Read

Mu Karere ka Gakenke,umurenge wa Gashenyi mu kagari ka Nyacyina,umudugudu wa Ruhore ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Kamena 2024 ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice habereye impanuka bivugwako yaguyemo umuntu wari utwaye igare.

Iyi mpanuka ikaba ari imodoka ifite Pulake RAF 300E yari itwaye Meya w’akarere ka Rulindo,itwawe na Ihimbazwe Olivier yavaga mu karere ka Musanze yerekeza mu Karere ka Rulindo yagonganye n’igare ryavaga mu murenge wa Base wo mu Karere ka Rulindo yerekeza Nyacyina muri Gakenke.

Hakizimana Jules w’imyaka 18 y’amavuko niwe wari utwaye igare yari atwaye Tubashimiyimana Viateur witabye Imana nyuma y’uko yari yagejejwe kwa muganga. Icyateye iyi mpanuka bivugwa ko byatewe n’imodoka nyinshi za nyuranagagamo,uwari utwaye igare anyura kuri mugenzi we bimuviramo kugongana n’imodoka.

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda,SP Emmanuel Kayigi, yatangarije BWIZA dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yatewe n’uwari utwaye igare washatse kunyura kuri mugenzi we akagongana n’imodoka.

Ati:”Umunyonzi yageze hariya adepasa igare ajya mu gisate cy’undi muhanda asangayo imodoka,tuvuga rero ko ikinyabiziga cyagonze ikindi iyo cyagisanze mu muhanda wacyo,…”.

SP Kayigi yaboneyeho no kubwira abakoresha umuhanda bose ko ibi bihe byo kwiyamamaza(Campaign) bagomba gukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda yose uko ateganywa n’amategeko, Ati:”Abantu baributswa ko bagomba kwitwararika,ntabwo uzakora amakosa azareka guhanwa mu gihe cyose abantu bari muri campaign bagomba no kubungabunga umutekano,waba uwo mu muhanda ndetse n’undi wose,icyambere ni ubuzima,…”. Yasoje yibutsa abakoresha umuhanda muri ibi bihe ko batemerewe kwiruka ngo barenze umuvuduko,gutendeka, n’ibindi.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *