Gen (Rtd) James Kabarebe- Kwanga Umututsi n’ingengabitekerezo ihuriwe ho n’abarwanya M23

Bayingana Eric
2 Min Read

Ni ingingo yagarutsweho ku wa Gatatu tariki 29 Gicurasi mu 2024, ubwo abakozi n’abayobozi ba Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ab’ibiro by’umuvugizi wa Guverinoma, bahuriraga mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenocide yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga wa Leta ushizwe ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Aamahanga , Gen (Rtd) James Kabarebe , yashimangiye ko iyo witegereje usanga abarwanya umutwe wa M23 muri Repibilika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye ku ngengabitekerezo yo kwanga Abatutsi. Gen (Rtd) Kabarebe ni umwe mu batanze ikiganiro aho yagarutse ku mateka ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane ubutwari bw’ingabo zahoze ari iza RPA zayihagaritse.

Yabwiye abari muri uyu muhango ko kimwe mu bintu bikomeye u Rwanda ruhanganye nabyo, kandi bigoranye ko ari kurandura burundu ari ingengabitekerezo ya Jenocide, ashimangira ko ntawakwiyumvisha ko mu myaka 30 itambutse ,abaturage bo mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakicwa kubera uko bavutse.

Uretse Abanyarwanda bagize uruhare muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse bagahungira muri Congo kuri ubu bakaba bafite umugambi wo kuyikomeza, Gen(Rdt) Kabarebe yagaragaje ko n’ababafashije bo muri aka karere nabo batarahinduka .

Yagaraje ko hari igihugu cy’igituranyi atavuze izina cyagize uruhare muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bigaragara ko imyitwarire yacyo n’ubundi uyu munsi ikiganisha muri uwo mujyo.

Ati: “urebye uko bihagaze uyu munsi nyuma y’imyaka 30 nta wari uzi ko ingengabitekerezo izagira itya ikavumbukira hano hirya mu baturanyi n’ubukana nk’ubwo yari ifite mu 1994, icyo ni ikikwereka ko igihari yose. Yakomeje avuga ko “Jenocide mu Rwanda yo itazongera ukundi ariko urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo rwo ruzakomeza igihe cyose .”

Kugeza ubu bimwe mu bihugu bifatanya n’ingabo za Congo mu rugamba rwo kurwanya M23, ku isonga haza u Burundi na Afurika y’Epfo. Nubwo Gen Rtd Kabarebe nta gihugu nyirizina yigeze atunga urutoki, yagaragaje ko ibi bihugu byose hari ikosa byakoze nkana ryo kujya kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Congo.

 

 

Share This Article
2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *