Gitifu w’Umurenge wa Mugombwa Yafunzwe

Emmanuel McDammy
1 Min Read

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Bigwi Alain Lolain, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, ukurikiranyweho icyaha cyo kwaka indonke.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thieryy yavuze ko Gitifu Bigwi Alain Lolain, yatawe muri yombi tariki ya 5 Ugushyingo 2024, akaba akurikiranyweho gusaba umuturage ruswa amwizeza kumufasha kubona icyangombwa cyo kubaka.

Bigwi yafunzwe nyuma yo kujya atumizwaho na RIB akinangira kwitaba ubugenzacyaha kugira ngo abazwe ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

Ati “Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye irimo gutunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha”.

Icyaha akurikiranyweho cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko n°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Aramutse abihamijwe n’urukiko, yafungwa imyaka itanu (5) ariko itarenze imyaka irindwi (7) ndetse hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva kunshuro eshatu kugeza ku nshuro eshanu z’agaciro k’indonke yakiriye.

RIB iributsa abitwaza inshingano bafite bagakora ibikorwa biri mu nyungu zabo bwite harimo no kwaka no gusaba indonke kugira ngo hakorwe ibinyuranye n’amategeko, ko bihanwa n’amategeko. Iranakangurira abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru ku babaka ruswa kuri serivisi bafitiye uburenganzira.

Share This Article
2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *