Abaturage bakomeje gutakariza icyizere Leta ya Congo n’igisirikare cyabo FARDC kuberako nta ngamba zihari zo kurindira umuteko umujyi wa Goma.
Abatuye Umujyi wa Goma Kandi bakomeje kuvuga ko ubwo nta ngamba z’umutekano zihari cg Gahunda yo kwigarurira uturere tugenzurwa na M23, nibyo bibatera kuvuga ko Leta ya Congo yatsinzwe intambara ndetse ko icyo isigaje ari uguhunga.
Ati; “Leta ifite amakuru yose ko ari ntacyo igisirikare cyabo gikora, usibye ko icyo bazakora ari ugutabaza amahanga hirya no hino bakabatabara.
Iri joro ryakeye ryo kuwa 16/11/2024 mu duce twa Ndosho ahitwa Ku néo apostolique hishwe umuturage witwa BYENDA ndetse n’amazu menshi yasahuwe. Ni mu gihe Hafi y’ibiro bya gurupema Munigi muri Nyiragongo; Wazalendo barashe umuntu ndetse bakanamwambura téléphone.
Abaturage kandi bakomeje kwamagana Gen Major Peter Chilumwami Guverineri wa Kivu ya ruguru n’ingabo ze za FARDC, ngo kuko bananiwe kubohoza akarere na kamwe kazabafasha guhunga, bityo bikabatera kwibaza uti; bazahungira he uretse mu Rwanda?