Mukarere ka Huye huzuye ikibuga cya basketball cyubatswe mu buryo bugezweho mu kigo cy’amashuri cya Ecole notre Dame de la providence de Karubanda (ENDP) hagamijwe kuzamura impano z’abakobwa bakina uyu mukino
Murwego rwo kuzamura impano z’abakobwa mu mukino wa basketball mu Rwanda kubufatanye na Giants of Africa mu Karere ka Huye hubatswe ikibuga gishya cy’uyu mukino kigezweho kirimo Tapi ndetse n’amatara ku buryo abagikoresha batakangwa n’ijoro, bimwe mu byari nk’imbogamizi ku bafite impano yo gukina uyu mukino ndetse n’abawukunda muri rusange .
Bamwe mu banyeshuri twaganiriye nabo batubwiye ko iki kibuga; ari igisubizo ku bibazo byinshi kuribo kuko icyo bakoreshaga cyari gishaje ndetse n’imwe mu mirongo ikigize itagaragaraga neza bigatuma imyitozo ndetse n’imikino bitagenda neza. Banavuga ko kandi hari na bamwe muri bagenzi babo wasangaga batinya kugikoresha mu rwego rwo kwirinda impanuka ariko ubu bakaba basubijwe bitewe nuko iki cyubatswe kirimo tapi nziza ndetse n’amatara.
Sibyo gusa kandi, kuko iki kibuga gifite n’umwanya mu nini w’abafana bazajya bicaramo neza nabyo biri mu byagarutsweho naba banyeshuri.
Iki kibuga kandi, ni kimwe mu byiza biri muri aka karere ka Huye ndestse cyi kaba arinacyo cyambere cyubatswe muri ubu buryo bugezweho. Uretse no kuba kizafasha aba banyeshuri kizajya gifasha n’abandi bakunda ndetse bagakina uyu mukino muri rusange muri aka karere .
Good job brother
Wow..! This is a well-developed field
#Siporo ni ubuzima ✊