Umuvugizi wungirije wa guverinoma, Alain MUKURARINDA, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 5 kamena 2024 yasobanuye ko imyiteguro y’amatora itazabuza ibirori by’isabukuru ya 30 yo kwibohora kubaho, ndetse ngo ikazagira umwihariko kandi ikazabera muri sitade amahoro ivuguruye.
Ibi byatangajwe nyuma yuko bamwe mu baturage bari bamaze igihe bibaza niba gahunda y’amatora iteganyijwe mu kwezi gutaha kwa Nyakanga, itazabangamira ibirori byo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye ubutegetsi bubi. Mu rwego rwo kubishyiraho umucyo guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imyiteguro y’isabukuru ya 30 yo kwibohora igeze kure kandi ko biteganyijwe ko nihatagira igihinduka izabera muri stade amahoro nshya.
Ukwezi gutaha kwa Nyakanga kurimo uruhurirane rw’ibikorwa bikomeye, bitegerejwe imbere mu gihugu , birimo amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite ateganyijwe kuya 14 Nyakanga, ku banyarwanda baba hanze y’igihugu, no ku ya 15 Nyakanga hakazaba amatora kubari imbere mu gihugu.
Gahunda y’amatora ariko ikazabanzirizwa n’isabukuru ya 30 yo kwibora, aho abanyarwanda bazaba bishimira imyaka 30 igihugu kimaze kibohowe ingoyi y’ubutegetsi bubi bwimakaje akarengane, ivangura, n’amacakubiri, byatumye habaho jenocide yakorewe abatutsi mu 1994.
Ibirori byo kwizihiza kwibohora, bizabera muri sitade amahoro bwa mbere
Leave a comment