Igitero cy’indege cya Isiraheli ku ishuri ry’umuryango w’abibumbye ryuzuyemo Abanyapalestine bimuwe mu mujyi wa Gaza rwagati cyahitanye abantu 35.
Abanyamakuru baho babwiye BBC ko indege yintambara yarashe misile ebyiri mu byumba by’ishuri no hejuru y’ishuri mu nkambi y’impunzi zo mu mujyi wa Nuseirat. Amashusho yerekanaga kurimbuka n imirambo myinshi, ubwo ibi bitero byagabwaga.
Igisirikare cya Isiraheli cyavuze ko cyagabye igitero simusiga ku kigo cya Hamas gihitana benshi mu barwanyi kuva kuri 20 kugeza 30. Ibiro bya Leta bishinzwe itangazamakuru muri leta ya Gaza byamaganye iki kirego kandi bishinja Isiraheli kuba yarakoze ubwicanyi ndengakamere.
Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi z’abanyapalestine (UNRWA) uyobora iri shuri, yavuze ko ibyabaye biteye ubwoba, anavuga ko bitari bikwiriye ahubwo bigomba gushakirwa igisubizo kirambye.
Abantu bapfuye n’abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya al-Aqsa, biri hafi y’umujyi wa Deir al-Balah mu mujyi wa Gaza rwagati.
Mu kwezi gushize, habaye ukwikanga ku Isi nyuma y’igitero cy’indege cya Isiraheli IDF, yavuze ko yibasiye abayobozi babiri bakuru ba Hamas ndetse n’umuriro wavuyemo bivugwa ko wahitanye abanyapalestine benshi mu nkambi y’amahema y’abimuwe hafi y’ikigo cy’ibikoresho cya UNRWA giherereye mu mujyi wa Rafah mu majyepfo.
Thanks for sharing. I read many of your blog posts, cool, your blog is very good. https://accounts.binance.com/en/register?ref=JHQQKNKN