Ikipe y’u Rwanda Amavubi yisubije umwanya wa mbere mu itsinda C

Karim Clovis GATETE
1 Min Read

Kuri uyu wa Kabiri taliki 11/6/2024, ku isaaha yi saaha 17:00 ikipe y’u Rwanda Amavubi yacakiranye n’ikipe ya Lesotho birangira Amavubi atsinze 1-0 bwa Lesotho.

Ni imikino yo gushaka itike, izatuma amakipe y’Africa yisanga mu gikombe cy’Isi cya 2026. Kuri uyu wa Kabiri nibwo hari hategerejwe umukino wahuje ikipe y’u Rwanda, Amavubi n’ikipe ya Lesotho.

Uyu mukino wabereye mu gihugu cya South Africa, n’umukino warusobanuye byinshi ku mpande zombi, gusa by’umwihariko ku  ikipe y’u Rwanda Amavubi, dore ko umukino yaherukaga gukina ubwo yakinaga na Benin yari yawutakaje bituma itakaza umwanya wagateganyo wo kuyobora itsinda C.

Umukino rero waraye ubaye ikipe y’u Rwanda  Amavubi yaje kwitwara neza, ikina ifite imbaraga byaje no kuyiha amahirwe yo gutdinda. Igitego Amavubi yatsinze cyabonetse ku munota wa 45, ubwo umusore ukiri muto Kwizera Jojea, yaterekaga ishoti rikabyara iki gitego

Uku ni nako byaje kurangira ikipe y’u Rwanda itsinze Lesotho igitego 1-0, bituma u Rwanda rwogera kuyobora itsinda n’amanota 7, ni mu gihe muri iri tsinda rigizwe n’ibihugu 6 aribyo: Rwanda, South African, Benin, Lesotho, Nigeria na Zimbabwe.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *