Inteko nshingamategeko y’u Rwanda, igiye gushyikirizwa politiki nshya y’itangazamakuru, kugirango isuzumwe mu rwego rwo kujyanisha uyu mwuga n’igihe, hirindwa ko politiki isanzwe itabangamira akazi k’abanyamakuru.
Ni ingingo yagarutsweho tariki ya 27 Gicurasi 2024, ubwo hatangizwaga umushinga wiswe ” ijwi riranguruye ry’itangazamakuru” washyizweho mu rwego rwo gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo bikibangamiye umwuga w’itangazamakuru rya kinyamwuga mu Rwanda.
Mu bihe bitandukanye hagiye humvikana inkuru nyinshi zivuga abanyamakuru cyangwa abakorera uyu mwuga kuri YouTube batawe muri yombi, akenshi bazira kutubahiriza no kudakurikiza amabwiriza n’amahame agenga umwuga bakora bigatuma barenga ku mategeko.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazamakuru mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere ,RGB, RUSHINGABIGWI Jean Bosco, yavuze ko muri ibi bihe hari ubwo ay’amakosa aterwa n’ikoranabuhanga ryatumye amakuru aba menshi hakaziramo n’amakuru atubaka umuntu, akibasira undi, ingengabitekerezo yaragarutse n’ibindi.
Iyi politiki igiye kwigwaho, yitezweho gukemura bimwe mu bibazo byari bibangamiye abanyamakuru nko kubona amakuru mu buryo butagoranye, n’ibindi byinshi.