Imyaka 2 iruzuye abarwanyi ba M23 bagenzura Bunagana

Bayingana Eric
2 Min Read

Hashize imyaka 2 abarwanyi bayobowe na General Sultan Makenga bafashe umujyi w’ ingenzi cyane mu karere ka Rutshuru wa Bunagana, turasubiramo bimwe mu byingenzi byaranze uyu munsi ukomeye mu mateka y’ abarwanyi ba M23.

Mu gitondo cya tariki 13, Kamena 2022 , nibwo inkuru yabaye kimomo ko umujyi wa Bunagana utari ukigenzurwa n’ ihuriro rirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, icyo gihe Willy Goma wari ugifite i ranka ya Major , niwe watangaje ku mugaragaro ko Bunagana yabaye icyama cyabo, ndetse yongeraho ko ingabo za Leta zari zahungiye muri Uganda, cyane ko uyu mujyi wa Bunagana uri hagati y’ imipaka ihuza ibihugu byombi.

General Makenga gufata uyu mujyi n’ abarwanyi batarenze magana biri(200) , yakoresheje ubunyamwuga bukomeye cyane , kandi yaharwaniye urugamba rukaze, amakuru yemeza ko ihuriro rya Kinshasa ryari rifite abarwanyi barenga ibihumbi 5000, muri uyu mujyi.

Ikindi kibukwa muri uru rugamba rwasize umujyi wa Bunagana ugenzurwa na M23,  nuko abaturage barenga ibihumbi 5000 , bahungiye mu gihugu cy’ Uganda, abandi barenga ibihumbi 25000, bakurwa mu byabo , bacumbikirwa mu mashuri n’ insengero za Rwanguba, Kabindi, na Kinoni ho muri Rutshuru.

Uyu munsi imyaka ibiri ikaba yuzuye neza, Bunagana iragenzurwa n’ abarwanyi ba M23. Gufata uyu mujyi ntibyari byoroshye kuko byasabye iminsi itatu ntakuruhuka mu rugamba rwari ijyana muntu, imibare igaragaza ko kuva M23 yafata Bunagana , muri iyi myaka ibiri yafashe ibice bindi bishya kandi byinshi mu buryo butigeze bubaho mu mateka ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ubu baragenzura ibice byo muri Masisi, Rutshuru , Nyiragongo na Kalehe muri Sud Kivu.

Abatuye uyu mujyi wa Bunagana ni abahamya b’ umutekano usesuye ndetse n’ ibikorwa remezo bamaze guhabwa muri iki gihe bamaze mu maboka ya M23. Kuva M23 yakiyunga kuri AFC ya Naanga, bakomeje urugendo rwo kubohora ibice byinshi byahoze ari indiri y’ amabandi n’ imitwe yitwara gisirikare.

 

Share This Article
2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *