Kuri uyu wa kabiri o3 kamena,visi perezida w’umutwe w’abadepite mu nteko nshingamategeko y’u Rwanda ushinzwe imari n’ubuyobozi, Mussa Fazil HARERIMANA, yavuze ko ibizava mu matora ari byo bizasubiza abanyamakuru bamaze iminsi baharabika u Rwanda, yongeraho ko induru z’ibikeri zitabuza inka gushoka.
Depite Fazil, mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu, yabajijwe impamvu abagize inteko y’u Rwanda batigeze baterana ngo bamagane amakuru na raporo zitandukanye zaharabikaga u Rwanda.
Yasubije ko abagize inteko basanze badakwiriye kongera gusubizanya n’abantu bari ku rwego rwo hasi, ahubwo ko amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024 ariyo azabasubiza.
ati” Induru z’ibikeri ntago zibuza inka gushoka. Abanyarwanda aho bageze , ntabwo bariya babakumira. Ahubwo abanyarwanda bitegure kubasubiza mu masanduku y’itora. nibitabira amatora ku bwinshi kandi bagatora neza, bazaba babasubije.”
Muri iyi minsi u Rwanda rwitegura amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite, itangazamakuru ryo hanze ntirihwema gusohora inkuru ndetse no gukwirakwiza ibihuha bisebya u Rwanda.
“Induru z’ibikeri ntizibuza inka gushoka” Depite Musa Fazil yavuze kubavuga nabi u Rwanda
Leave a comment