Ingabo za Sadc zigambye kwica abarwanyi benshi buruhande bahanganye narwo

Bayingana Eric
2 Min Read

ingabo za Sadc ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zigambye kugaba ibitero bikomeye mu birindiro by’abarwanyi ba M23.

Umuvugizi wa SAMIDRC, Sous-Lieutenant Reagan Mbuyi Kalonji, yemejeko kuwa kane w’icyumweru dushoje tariki 30 Gicurasi 2024, bagambye ibitero bikomeye cyane mu birindiro by’abarwanyi ba M23 biherereye ku misozi ikikije umujyi wa Sake, ahabereye urugamba rukomeye cyane hagati ya barwanyi bayobowe na Gen Sultan Makenga, n;uruhande rwa Leta ya Kinshasa.

Ibi ntacyo ubuyobozi bw’abarwanyi ba M23 barabivugaho, gusa biramenyerewe ko akenshi amakuru akunze gutangazwa n’ihuriro rirwana kuruhande rwa Leta ya Kinshasa aba ari ibinyoma byambaye ubusa, cyane ko ibyo M23 ivuga cyangwa ikora ikunze kugaragaza ibimenyetso bigaragarira amaso.

Mu byo M23 iheruka gutangaza kuri iyi mirwano yavuze ko yashwanyaguje ibifaru bitanu by’ingabo ziri muri buriya butumwa bwa SADC, ibindi irabyigarurira, ni amakuru kandi yanemejwe n’ingabo z’igihugu cya Afurika y’epfo kiri mu bihugu bifite ingabo nyinshi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

SANDF mu itangazo yashyize ahagaragara, kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize yatangaje ko hari bimwe mu bifaru byayo byarasiwe i Sake, inemeza ko hari abasirikare bayo bakomerekejwe na M23 undi umwe iramwica.

Kurundi ruhande Abarwanyi ba M23 , bakomeje gushinja ingabo z’umuryango wa bibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ubwicanyi.

Ni ibikubiye mu itangazo ihuriro AFC ribarizwamo n’abarwanyi ba M23, bashyize hanze kuri uyu wa 03 Kamena 2024, bemeza ko kuba MONUSCO yarananiwe kutagira uruhande ibogamiraho, babihanganiriza kureka icyemezo bafashe cyo kwijandika mu bitero bigabwa kuri M23 hifashishijwe ibirindiro bya Kiwanja na Kitshanga.

 

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *