Umutwe wa M23 washinjije ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa kwica abaturage bo mu bice bya Kikuku , Teritwari ya Rutshuru , mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ku isaaha ya saa Kumi n’ebyiri n’iminota 50 kuri uyu wa mbere , taliki ya 27 Gicurasi 2024 . ingabo za Leta FARDC , n’abafatanyabikorwa babo ari bo; FDLR , abacancuro , imitwe yitwara gisirikare , SADC n’ingabo z’igihugu cy’u Burundi zishe inzirakarengane 8 zikomeretsa abandi 9, mu gutera ibisasu ahantu hatuwe cyane muri Kikuku, no mu turere tuhakikije bakoresheje intwaro ziremereye nkuko abatangabuhamya babivuga.
Ni ibikubiye mu butumwa umuvugizi wa M23 mu bya politiki yashyize ahagaragara kuri X yahoze ari Twitter ku mu goroba wo ku wa Mbere taliki 27/05/2024.
Mu magambo ye ati”Turamagana byimazeyo ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ubugome bikomeje gukorwa n’ingabo z’ubumwe bw’ubutegetsi bwa Kinshasa, ni ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyoko muntu, twamaganye kandi uguceceka kw’imiryango mpuzamahanga no gutererana abaturage bari mu bice byibasiwe n’intambara mu bihe nk’ibi”.
Isuzuma ry’agateganyo, rwagaragaje ko abishwe batuye Kikuku no mu turere tuhakikije ari aba bakurikira;
1. SINAMENYE MUDASHUNGURA, w’imyaka 65
2. KIMERI SEMAGORI, w’imyaka 43
3. NSANZUMUKIZA SABATO, w’imyaka 34
4. MAHIRWE JEANNE , w’imyaka 65
5. MUKESHA MUCUZI, w’imyaka 31
6. HABYARIMANA BITAMA , w’imyaka 47
7. HEBU SERUMONDO , w’imyaka 18
8. MVUYEKURE BIRIHANZE , w’imyaka 38
Ni kenshi cyane abaturage baturiye intara ya Kivu ya ruguru by’umwihariko uturere twa Rutshuru na Masisi bicwa n’ibikorwa bya FARDC n’abambari babo , ahanini biturutse ku kwihimura ku barwanyi ba M23 cyangwa se imitegurire mibi y’urugamba , aho usanga bashinga zimwe mu ntwaro barashisha rwagati mu baturage.
Taliki 3 Gicurasi ikindi gisasu cyarashwe mu gace ka Mugunga ahasazwe hari inkambi y’impunzi z’abanye-Congo zakuwe mu byabo n’intambara iba hagati ya M23 n’ihiriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Thanks for sharing. I read many of your blog posts, cool, your blog is very good.
Thanks for sharing. I read many of your blog posts, cool, your blog is very good.