Inkongi y’umuriro yibasiwe abakuwe mu byabo n’intambara ihanganishije abarwanyi ba M23 n’ihuriro rirwana ku ruhunde rwa Leta ya Kinshasa baba mu nkambi ya Lushagala.
Amakuru MARIS POST yahamirijwe n’abaturiye biriya bice , badutangarije ko ibi byabaye ku munsi wejo tariki 05 Kamena 2024 mu masaaha y’amanywa ashyira igicamunsi, bibera mu nkambi y’abakuwe mu byabo n’intambara ya Lushagala , iherereye mu Burengerazuba bw’umujyi wa Goma nk’uko sosoyete sivile yo muri ibyo bice nayo yabigarutseho.
Inkambi ya Lushagala icumbikiwemo ingo z’abantu zigera ku miryango ibihumbi 2049, zigabanyijemo amatsinda asaga 239, nkuko raporo iheruka yabigaragaje , iyi nkongi y’umuriro yibasiye iyi nkambi yabakuwe mu byabo yangije ibintu byinshi birimo n’amazu yahiye agakongoka.
Imiryango itegamiye kuri Leta yageze muri iyi nkambi ya Lushagala iherereye mu gace ka Mugunga , yatangaje ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana , gusa ku bwamahirwe nta muntu byavuzwe wahitanywe n’iyi nkongi y’umuriro.
Ibyabereye muri iyi nkambi byongeye kwibutsa ibisasu byatewe muri kano gace ,tariki 03 Gicurasi 2024 , bisagisa bihitanye inzirakarengane zisaga 36 mu gihe abandi benshi bakomerekejwe n’ibyo nabyo, kugeza ubu nta butabera burakangwa kuri iyi miryango yaburiye ababo muri iri zanganya.
Muri icyo gihe abakuwe mu byabo n’intambara bavuze ko ibyo bisasu byatewe n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhunde rwa Leta ya Kinshasa , nubwo Leta yo yavuze ko byatewe n’abarwanyi bayobowe na General Sultan Makenga.
Nyuma umutwe wa M23 wamaganye byimazeyo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa, ndetse ivuga ko uru ruhande rwa Leta ruzi aho ukuri guherereye ,babashinja kwifashisha ibinyoma mu kuyobya uburari na guharabika abarwanyi ba M23 , uyu mutwe kandi wasoje usezeranyije abaturage ku barindira umutekano babanje kubakiza ubuyobozi bwa Leta iyobowe na Felix Antoine Tshisekedi.
Ariko mana Tábara abana bawe pe Koko bibaye akawamugani ngo ahumutindi yanitse ntiriva Koko baraziriki Koko naduke bari bafite umuriro uratunjyanye ndatuye mwizina rya yesu ingoma yamahoro nitsinde it’s are abarengana
Your article helped me a lot, is there any more related content? Thanks!