Uhagarairiye ishaka PDI Sheikh Mussa Fazil Harerimana, ubwo kuri uyu wa gatatu tariki 26 Kamena 2024, iri shyaka ryiyemeje gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi ryari riri kwiyamamariza mu Karere ka Rwamagana, yavuzeko bitewe n’ibikorwa perezida Paul Kagame yakoze, abandi bazasanga inzira ziharuye.
Ishya PDI ryahisemo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ndetse no kwamamaza abakandida ba PDI bahatanira kuzahagararira iryo shyaka mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ubuyobozi bwa PDI buvuga ko bwahisemo gutangira ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse no kwamamaza umukandida bashyigikiye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, kuri uyu munsi kubera ko aribwo uwo bashyigikiye kuri uwo mwanya yari yaruhutse kuko ubusanzwe baba bari kumwe aho agiye kwiyamamariza, ndetse bahitamo gutangirira mu Karere ka Rwamagana ahahurijwe Uturere twose tw’Intara y’Iburasirazuba.
Muri Tanzania baba wa Taifa ni ijambo bakoresha riri mu rurimi rw’Igishwahili ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ’Umukuru w’Igihugu w’Ikirenga’,bakabikoreshwa bavuga uwabaye Perezida wa mbere w’icyo gihugu, ufatwa nk’inkingi y’iterambere ry’icyo gihugu, kimwe no kuri Nelson Mandela wahoze ayobora Afurika y’Epfo ufatwa nk’Umuyobozi Mukuru w’Ikirenga w’icyo gihugu.
Sheikh Mussa Fazil Harerimana avuga ko asanga perezida paul Kagame akwiye kwitwa baba wa Taifa agendeye ku bikorwa by’indashyikirwa yakoreye u Rwanda n’abanyarwanda ku buryo n’igihe yazasimburwa yajya afatwa nk’Umuyobozi Mukuru w’Ikirenga w’Igihugu.
Ati “Aho aba Perezida bazaza nyuma ye batandukaniye nawe ni uko hari imisingi ashyizeho batazahura nabyo, icya mbere mu bimugira baba wa Taifa ntibazahagarika Jenoside byararangiye, icya kabiri ni ukubanisha Abanyarwanda nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, niba tugeze kuri 94% mu myaka ibiri tuba tugeze 96%, ubwo bumwe bwacu ni inkingi imuhindura baba wa Taifa.”
Arongera ati “Uburezi bwa buri wese kugera ku mashuri 12, ababyeyi bagahabwa nkunganire, bo bakagira uruhare mu kugaburira abana no mu bikoresho by’ishuri, ntawe uzaza ngo abivaneho, uwo ni umusingi ashyizeho, ni baba wa Taifa.”
Ibyo n’ibindi byinshi ngo nibyo byatumye PDI ihitamo Paul Kagame nk’umukandida uzabahagararira ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ariko kandi bakanasaba Abanyarwanda ko nyuma yo kumutora kuri uwo mwanya bazagirira iryo shyaka icyizere bakaritora rikabona intebe mu Nteko Ishinga Amategeko, bizarifasha gukurikirana uko imigabo n’imigabo y’uwo bashyigikiye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ishyirwa mu bikorwa.
Grace Ishimwe ahagarariye urubyiruko mu Ntara y’Iburasirazuba akaba n’umwe mu bakandida ku mwanya w’ubudepite muri PDI, avuga ko ari ishyaka ryiza ry’ubumwe bw’Abanyarwanda kubera ko batavangura bashingiye ku idini cyangwa ikindi.
Ati “Urubyiruko rwa hano twese turiteguye, Uburasirazuba bwose turamamaza Perezida wa Repubulika Paul Kagame, tuzi gukomera kwe, tuzi ibyo yatugejejeho, ntacyo tutabona mu Turere twose, Rwamagana dufite ibitaro, Kayonza hari Zipline, Nyagatare hari hoteli y’icyitegererezo, Bugesera y’Ubudasa murabizi umuntu ayitiranya na Kigali, niyo mpamvu tariki 15 z’ukwa karindwi jye n’urubyiruko rwose mpagarariye twiteguye kuzatora ku gipfunsi kugira ngo akomeze kugeza ibyiza ku Banyarwanda.”
Arongera ati “Nyuma yo gutora umukuru w’Igihugu ndagira ngo nsabe abantu bose ko ku mwanya w’Abadepite mwazatora PDI, muzabona ikirango kiri mu cyatsi cyibisi, umunzani uriho uvuga ubutabera kuba nkuhagararaho ntitandiye undi akawuhagararaho yitandiye ntujya uhengama uhora ureshya.”
Abarwanashyaka ba PDI bavuga ko biteguye gutora Kagame Paul ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse bakazatora ishyaka ryabo kugira ngo bahe amahirwe abakandida baryo 55 bari kuri lisite yemejwe na komisiyo y’Igihugu y’amatora kuzabona amahirwe yo kuba abadepite mu nteko ishinga Amategeko, kugira ngo bakomeze gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Your website is a great resource and a pleasure to explore.
Can you be more specific about the content of your article? After reading it, I still have some doubts. Hope you can help me.