Israel Mbonyi yahawe igikombe cy’umuhanzi ukunzwe i brussel

Karim Clovis GATETE
2 Min Read

Umuhanzi mu ndirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana Israel Mbonyi, uri mu beza East Africa ifite, ubu aherutse guhabwa igihembo mu Bubiligi, igikombe uy’umusore afata nk’ikimenyetso cy’uko ivugabutumwa akora rigera kure.

Uyu muhanzi ufatwa nk’uwambere kurubu mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimba Imana, ibi yabigarutseho mu  kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’igitaramo yakoreye mu nyubako ya Dome Event Hall, yakira abarenga 1000 mu gihugu cy’u Bubiligi ndetse akaba ari inshuro yakabiri uyu musore ataramiye muri iki gihugu.

Iki gitaramo kandi yakimurikiyemo album ye yise; “Umusirikare” iri mu zakuzwe cyane ari nayo iriho indirimbo yise; ‘NINA SIRI’ kurubu imaze kurebwa n’abarenga million 50. Iyi ndirimbo kandi ikaba yarakunzwe n’abari mu bihugu byo mu mahaga dore ko yiganjyemo ururimi rw’Igiswahili.

Muri iki gitaramo kandi uyu muhanzi yaherewemo igihembo cy’umuhanzi w’umunyafurica ukunzwe kurusha abandi iburayi. Ni igikombe yahawe na Burugumesitiri wa Bruxelles witwa; “Philippe Close” cyateguwe na Team Production yamutumiye Mu Bubiligi.

Uyu muhanzi yavuze ko ari ibyo kwishimirwa ndetse ni ibyagaciro guhabwa iki gikombe kuko  kuri we cyerekana ko ari ikimenyetso cy’uko ivugabutumwa anyuza mu bihangano bye rigera kure.

Yagize Ati; “iki gikombe nahawe kuri nge, nanezerewe cyane, kuko ni igikombe cy’umugisha kubera ko gisobanuye ko ubutumwa bwageze kure, kugira ngo bahagurutse Burugumesitiri wa hano ngo aze gutanga igikombe,ni ikintu rwose kidasanzwe.”

Uyu muhanzi kandi yavuze ko iki gitaramo, cyabaye urwibutso rudasaza kuko yahaboneye Imana ikiza abantu ubwo yaririmbaga bagakizwa.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *