Israel yagabye igitero gikomeye muri Gaza

Bayingana Eric
2 Min Read

Kuva Israel yatangiza intambara simusiga mu gace ka Gaza, abaturage ntibongeye kugoheka nk’ uko byari bisazwe, nyuma y’ ikosa ryakozwe mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 6 Ukwakira mu 2023, ubwo abarwanyi ba HAMAS bamishaga ibisasu ku butaka bw’ Israel.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’ Abongereza Reuters, byemeje ko Israel yagabye igitero ku nzu z’ abaturage mu Burasirazuba bwa Gaza, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024, mu gihe habura amasaha make Abayisilamu bakizihiza Eid Al Adha, ni igitero cyahitanye abantu 19, barimo n’ umwana.

Igitangazamakuru WAFA kirengera Abanyapalestine , cyatangaje ko imbangukiragutabara yageze aho igitero cyabereye mu gace ka Al-Shaaf, kari mu Burasirazuba bw’ umujyi wa Gaza , aho icyo gitero cyakomerekeyemo abagera kuri 50.

Imibare igaragaza ko nibura 87% bya miliyoni 2,3 zituye Gaza bavuye mu byabo, mu gihe abana ibihumbi birenga 14 bishwe n’ ibitero karundura by’ Israel, nibura buri minota 10 , umwana umwe aba yishwe muri Gaza, ndetse abana n’ abagore nibo bagize igice kinini cy’ abamaze kugwa muri iyi ntambara kuko bihariye 74%.

Abategetsi benshi hirya no hino mw’ Isi, bakomeje kujenjekera Israel mu bwicanyi bamaze igihe bakorera abaturage ba Banyapalestine, ibihugu byo mu Burengerazuba bw’ Isi bikomeje gushizwa kunjira muri iki kibazo bitagamije kugikemura ndetse bikomeje gutiza umurindi Israel muri ubu bwicanyi barimo.

Kugera kuri ubu ikibazo cy’ Abanyapalestine, ntikirabonerwa umuti urambye, Israel yatangaje ko izaruhuka imaze kumaraho abarwanyi bose ba Hamas.

 

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *