Kwiyahura kimwe mu bibazo bibangamiye isi. Menya uko wabyirinda

Moses ISHIMWE
2 Min Read

Ushobora kuba warumvise inkuru nyinshi zivuga abantu batandukanye bagiye biyahura mu bihe bitandukanye. Ushobora kuba kandi uzi umuntu uhora atekereza uburyo yakwiyahura cyangwa nawe ubwawe ukaba utekereza uko ubuzima bwaba bumeze ubaye utagihari. Ni ngombwa kumenya ibimenyetso bikuburira, ugomba kureba niba wowe cyangwa umuntu uzi ahanganye n’ibitekerezo byo kwiyahura.

Ubushakashatsi bwagaragaje bimwe mu byakwereka ko wowe cyangwa undi muntu afite ibitekerezo bikomeye byo kwiyahura birimo: kuvuga ko wifuza ko utabaho, kuvuga ko utakabaye waravutse, cyangwa ko inshuti zawe cyangwa umuryango wawe byaba byiza batakiri kumwe nawe, kwirinda imibanire myiza no gushaka kwitandukanya n’abandi, kwitegura kwiyahura, nko gushaka intwaro cyangwa gukora ubushakashatsi ku buryo bwiza bwo kwiyahura, gukoresha inzoga nyinshi cyangwa ibiyobyabwenge, kwerekana ibimenyetso byo guhangayika cyangwa kurakara ku bintu bito, gushaka gutanga ibyo utunze cyangwa gufata abantu nkaho ushobora kutazongera kubabona.

Ubushakashatsi bugaragza ko kandi kwiyahura bishobora no guhererekanywa mu miryango; aho umuntu ushobora kugerageza kwiyahura niba hari umuntu wo mu muryango we wabikoze

Nkuko tubicyesha urubuga rwa Healthline umuntu ashobora kugira igitekerezo cyo kwiyahura mu gihe hari ikintu kimuteye intimba, mu gihe ahuye n’ibintu bibabaje bikamutera kwiheba, urugamba rutoroshye cyangwa ikindi kibazo.

Ni gute ushobora gukumira igitekerezo cyo kwiyahura?

Kumenya imbarutso yo kwiheba n’ibitekerezo biganisha ku kwiyahura bishobora ku gufasha kwirinda, gukurikirana ibihe ubona bigutesha umutwe n’uburyo ubyitwaramo, gushakisha uburyo bwo kugabanya imihangayiko nk’ibikorwa by’umubiri cyangwa kuganira n’inshuti.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rivuga ko Afurika ifite umubare munini w’abantu bapfa bazize kwiyahura.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *