Kylian Mbappe yamaze gusinya amasezerano yo kwerekeza muri Real Madrid.

Karim Clovis GATETE
1 Min Read
Kyilian Mbappe wamaze gusinya amasezerano ye na Real Madrid.

Kylian Mbappe rutahizamu w’Umufaransa kurubu ukinira ikipe yo mur’iki gihugu, Paris Saint-Germain yamaze kwemeranya n’ikipe  ya Real Madride ko ubwo amasezerano azaba arangiye n’ikipe ya PSG, kuri 30 Kamena azahita yerekeza mur’iyi kipe y’ubukombe ya Real Madrid.

Uyu musore w’imyaka 25 yamaze kwemerara ikipe ya Real Madrid kuzayerekezamo muri Gashyantare, Anatangaza ko azava muri PSG muri Gicurasi ku mpera z’umwaka w’imikino. Kur’ubu akaba yamaze gusinyana amasezerano y’ibanze n’ikipe ya Real Madrid aho azerekeza muri Espagne ubwo isoko rya La Liga rizaba rifunguye  kuya 1 Nyakanga.

Uyu rutahizamu mushya wa Real Madrid byitezwe ko  azamurikwa ku mugaragaro mur’iki cyumweru ndetse bikazebera ku kibuga cy’iyi kipe Santiago  Bernabeu, bikazaba mbere y’igikombe cy’uburayi (EURO 2024).

 

Share This Article
3 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *