M23 itwitse ibifaru bya SADC na FARDC mu mirwano ikomeye

Bayingana Eric
2 Min Read

Imirwano ikaze yongeye kubura mu nkengero  mu gace ka Sake no mubindi bice byinshi, muri teritwari ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Cong0.

Ni imirwano ishyamiranyije abarwanyi ba M23 n’ihuriro y’ingabo zirwana kuruhande rwa Leta ya Kinshasa yongeye kubura kuri uyu kane tariki 30 Gicurasi 2024, amakuru yemeza ko iyi mirwano yatangiye kare kare mu ruturuturu. Amakuru agera kuri MARIS POST avuga ko ihuriro ry’ingabo zirwana kuruhande rwa Leta ya DR Congo arizo zateye ibirindiro bya M23.

Amakuru agera kuri Maris Post duhabwa n’umunyamakuru ukorera muri Masisi, avuga ko M23 yatwitse ibifaru bitanu bya SADC ndetse inafatamo ikindi gifaru kongeraho n’ikamyo ya FARDC yafashwe n’abarwanyi ba M23. Iyi mirwano ikomeye iri kumvikanamo ibisasu biremereye ndetse n’imbunda nto,  iri kubera ku misozi yunamiye centre ya Sake ho muri Masisi,no mu bice bya Nyamitaba , FDRL, SADC ,WAZALENDO FARDC ,ABACANCURO ndetse n’ingabo z’u Burundi bagaragaye muri uru rugamba.

Andi makuru aremeza ko abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba za FDRL bari kwiyongera ku bwinshi mu gace ka Karongi, abaturiye biriya bice baganiriye n’munyamakuru wacu bamutangarije ko batewe ubwoba n’ukwiyongera kw’aba barwanyi , dore ko bakunze kuvugwa mu bikorwa byinshi by’urugomo n’ubwicanyi bwibasira igice kimwe cy’Abacongomani, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

abarwanyi ba M23, ntibahwemye kugaragaza ko ikoreshwa ry’intwaro ziremereye bigira ingaruka zihuse ndetse n’izigihe kirekire ku baturage baturiye ibice btibasiwe cyane n’intambara muri Kivu ya Ruguru, by’umwihariko abatuye mu bice bigenzurwa n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga , muri Masisi, Rutshuru ndetse n’ibice bito by’Akarere ka Nyiragongo.

Iyi mirwano ibaye mu gihe ku munsi w’ejo hashize tariki 29 Gicurasi Leta ya Kinshasa yari yatangaje Guverinoma nshya igizwe na 17% by’Abagore ,n’impinduka kandi zasize Minisitiri w’ingabo mushya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Nkuko byatangajwe na Minisitiri w’intebe w’iki Gihugu yavuze ko Leta ye izanye undi murego wo guhashya umutwe wa M23.

 

 

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *