M23 yafunguye Radio Yingenga Bunagana

Bayingana Eric
2 Min Read

Dr Balinda Mugaba Oscar , umuvugizi wungirije wa M23 mu bya politike yagaragaye mu mujyi wa Bunagana kuri uyu wa 02/06/2024 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Radio “voice of Upendo”

Centre ya Bunagana igiye kumara imyaka ibiri iri mu bugenzunzi bwa M23, dore ko yaguye mu maboko yaba barwanyi bayobowe na Gen Sultan Makenga tariki 13/06/2022, kuva icyo gihe uyu mujyi wabaye ikirango cyo gukomera kwaba barwanyi, kuri ubu umuvugizi wa M23 mubya politiki Dr Balinda,  yagaragaye muri uyu mujyi aho hafungurwaga Radio voice of Upendo , ujyenekereje mu Kinyaarwanda bisobanuye ijwi ry’Urukundo.

Iyi Radio yigenga yashizwe biturutse mu gitekerezo cy’urubyiruko rwihurije hamwe mu cyiswe”UPENDO” gahunda yabo y’ibanze nkuko byatangajwe na Dr Balinda ni ugutanga ubutumwa buhumuriza aho uyu muyoboro wumvikanira ku murongo wa 93.4 FM, ugera hose , hakiyongeraho inyigisho z’uburezi ndetse no gutanga amahugurwa ku ngingo zitandukanye.

Biravugwa kandi ko imirano yahuje FARDC na M23 kuri iki Cyumweru yabereye ku mirongo itatu y’imbere ikikije Kanyabayonga muri Teritwari ya Rutshuru na Lubero mu marembo y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bw’igihugu.

Hamwe mu humvikanye urusaku rukomeye rw’ibiturika kuri iki cyumweru ni mu cyerekezo cya Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Kanyabayonga kugera ahitwa Kilambo ku  muhanda wa Kanyabayonga-Nyanzale-Mweso, ahandi ni ku muhanda nimero 2 Goma- Butembo no ku ruhande rwa Buragiza

Ku ruhande rwayo AFC binyuze mu itangazo bashyize ahagaragara ku rubuga rwabo rwa X , batanga kpo MONUSCO yongeye kwitabira kugaba ibitero mu bice bituwe cyane bya Masisi nahandi henshi hakomeje kubera urugamba , banaboneraho kwamagana kwihuza kwabo na FARDC .

 

Share This Article
3 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *