Ubuyobozi b’umutwe wa M23 ubarizwa mw’ihuriro Alliance Fleuve Congo(AFC), bashyizeho inzego za politike zibahagarariye mu mahanga(Diaspora), bongera kujegeza ubutegetsi n’inkuta zi Palais de la Nation kwa perezida Tshisekedi.
Ni ibikubiye mu itangazpo M23 yanyujije ku rubuga rwa X, bikaba bikubiye mu cyemezo nomero N 036/PRES-M23/2024 cyo ku wa 10 Kamena 2024, ibi bikaba byemejwe kandi na biro nkuru mu bya politike ya AFC.
Hagaragayemo amazina mashya , aho by’umwihariko uwatorowe kuyobora diaspora ya M23 ari Manzi Ngarambe Willy, uzaba wungirijwe na Muheto Jackson na Muhire John, uyu mutwe watangaje ko abayobozi ba Diaspora bashyizweho n’uriya mwanzuro ari umuhuza bikorwa mukuru n’umuhuzabikorwa wungirije bakorera hanze ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
M23 yongeye kwemeza no gutanagaza ko gushyiraho inzego ziyihagarariye mu mahanga ari muri gahunda yayo yokongera imbaraga mu mikorere no kugwiza amaboko, intego yabo ni ukurwanira ko abaturage bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bahabwa uburenganzira bungana n’ubwabandi mu gihugu cyabo.
Ibi byose biraba mu gihe imirwano muri Kanyabayonga ikomeje guca ibintu, aho amasoko yacu ari muri biriya bice yameje ko abasirikare bo mu mutwe udasazwe mu ngabo za Leta FARDC , bazwi nkaba HIBOUX abarenga 50 bishwe n’abarwanyi bayobowe na General Sultan Makenga.
Guverinoma nshya iyobowe na madam Judith Suminwa , yihaye igihe kingana n’iminsi ijana bakaba bamaze gutsinda burundu abarwanyi ba M23, nkuko minisitiri mushya w’ingabo Guy Kabombo yabitangaje muri manifesto ye aho yasabye abacongomani kumuha ikizere cyabo ubundi agafata umwanya uhagije wo gushyira mu bikorwa ibyo yabijeje.