M23 yongeye gukozanyaho n’ingabo za Leta

Bayingana Eric
2 Min Read
Congolese forces fire rockets toward M-23 rebel positions near Butalongola

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2023 ,urugamba rwongeye kwambikana hagati y’ abarwanyi ba M23 n’ ihuriro ry’ ingabo zirwana kuruhande rwa  Leta ya Kinshasa, nkuko amakuru atugeraho abivuga , hakoreshejwe imbaraga z’ umurengera.

Ni igitero ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zagabye mu bice bituwe cyane n’ abaturage muri Masisi zikoresheje imbaraga z’ umurengera nkuko amasoko yacu abivuga, byarangiye abarwanyi ba M23 bagize igihe mu ntambara basubije inyuma iki gitero nkuko n’ubundi basazwe bagirira izi ngabo za perezida Felix Tshisekedi.

Agace ka Butalongora hagerereye mu ntera y’ ibilometero 9 uvuye muri centre ya Kanyabayonga niko karamukiyemo urusaku rw’imbunda ziremereye zaraswaga n’ uruhande rwa Leta, amakuru aturuka muri biriya bice aremezako habaye guhunga kw’ Abaturage batinya gusenyerwaho amazu n’ ibi bisasu byaraswaga ubutitsa.

Nyuma yuko iri huriro ry’ ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, riteye ibisasu biremereye muri aka gace ka Butalongora gasazwe gatuwe cyane n’ abaturage, byatumye ingabo zo mu mutwe wa M23 zari zisazwe mu nkengero ya Kanyabayonga , zirwanaho kandi zirwanirira n’ abaturage maze zibabaza iri huriro ry’ ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Amakuru MARIS POST ifite nuko M23 yabashije gusubiza inyuma iki gitero, kandi abenshi mu bagize iri ihuriro rirwana ku ruhande rwa Leta bahasize ubuzima,ubwo twateguraga iyi nkuru  byavugwaga ko uru rugamba rwabaye mu masaha y’ urukerera rwaguyemo abarwana ku ruhande rwa Guverinoma basaga 43, gusa imibare iracyakusanwa ngo hamenyekane ikuri kwa nyako.

Ibi bibaye nyuma y’ amasaha make Guverinoma nshya iyobowe na Madam Suminwa Judith yijeje Abacongomani ibisa n’ ibitangaza birimo no gusenya burundu abarwanyi ba M23 bayobowe na General Sultan Makenga , ndetse ngo bakanatera ibitero ku butaka bw’ u Rwanda.

 

 

 

 

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *