M23 yongeye kwirukana ihuriro ry’ingabo za Leta

Bayingana Eric
2 Min Read

Ku mugoroba w’umunsi wejo tariki 10 Kamena 2024, mu nkengero za centre ya Kanyabayonga habereye imirwano ikomeye hagati y’ingabo ziyobowe na General Sultani Makenga n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta .

 

Centre ya Kanyabayonga imaze iminsi iberamo urugamba rw’amagasa, ku munsi wejo iyi centre yabereyemo urugamba rukomeye nko mu ntera y’ibirometero icumi uvuye muri iyi centre. Uyu mujyi usazwe unafite agace gato ku butaka gakora ku Karere ka Lubero, ni muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Amakuru agera kuri Maris post , dukesha zimwe mu mboni zacu ziherereye muri biriya bice, yatwemereje ko ihuriro ryo ku ruhande rwa Leta, aribo batangije ibitero ku birindiro by’abarwanyi ba M23, biherereye mu duce twa Butalongora na Kilambo mu nkengero za centre ya Kanyabayonga.

Amakuru atugeraho yemeje ko ibi bitero byagabwe muri gahunda zo kwirukana abarwanyi ba M23 ,bagoteye ihuriro ry’ingabo za Leta muri uyu munsi ukomeye w’ubucuruzi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru y’ibanze atugeraho nuko abarwanyi ba M23 bagenzura ibice byose bijya bikanasohoka muri uyu mujyi wa Kanyabayonga, uretse umuhanda uhuza centre ya Kaina na Butembo , ugenzurwa n’ingabo z’ubutumwa bw’ibihugu byo mu majyepfo y’Afurika SADC.

Ni mu gihe Uruhande rwa Leta ya Kinshasa rwashinjije abarwanyi ba M23 gutera ibisasu muri uyu mujyi, aho amazu menshi yashenywe ndetse n’abaturage bagahunga ku bwinshi, ibi byose bikomeje gutuma imibare y’abahunga ikomeza gutumbagira, aho mu gihe kitarenze amaze 6 abasatira miliyoni imwe y’abaturage bamaze guhunga iyi ntambara ikomeje muri Kivu ya Ruguru.

Tubibutse ko iyi mirwano muri Kanyabayonga imaze iminsi 12 irimbanyije, M23 niyo igenzura ibice byose Bigaragiye Kanyabayonga mu gihe ingabo za Leta arizo ziri muri Kanyabayonga.

 

 

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *