Masisi: General Kigingi na Sukisa batangaje ko bagiye kwica Colonel Gifaru na Nyangunyangu

Emmanuel McDammy
1 Min Read

Masisi-Katoyi tariki 22/05/2024 Mwami Bigembe Turikunkiko, Ndayabaje Sukisa hamwe na Generali Kigingi Tokala bakoresheje inama ikomeye y’abarwanyi ba Pareco na FDLR zavuye Gashuga.

Ni inama yabaye ejo hashize kuwa 22. Gicurasi. 2024 muri Katoyi-Masisi. Muri iyo nama hatanzwe amabwiriza yo guhamba abantu Bose bakekwaho gukorana na M23 ari bazima.
Amakuru agera kuri Maris Post duhabwa n’umunyamakuru wacu ukorera Masisi udashako amazina ye atangazwa, avuga ko  FARDC yabemereye kubafasha gufata mpiri cyangwa kwica Colonel Gifaru Niragire na Bora Nyangunyangu baheruka kwiyunga na M23.

Muri iyo nama kandi Sukisa Ndayambaje wari intumwa ya Goverineri Général Chilumwami, yahamagariye urubyiruko rwose rutuye muri Katoyi guhaguruka rugafata imbunda bagafatanya na FARDC kugira ngo bahashye M23 n’abatutsi bo mu Rwanda na Uganda.
Général Kigingi yabwiye abarwanyi be ko ibikoresho Byose yarakeneye yabihawe byamugezeho kandi ko yakiriye n’ingabo kabuhariwe za FDLR n’Abarundi, zizwiho kuba zifite umwihariko wo kuba zizi neza imirwanire ya M23.

Mwami Bigembe Turikunkiko yabwiye abaraho ko ari gukora ibishoboka byose ngo yohereze abasore benshi gufatanya na wazalendo, kandi ko abaturage bazakomeza gutanga imisoro n’inka nyinshi zo gufasha wazalendo. Yasoje agira ati;  ntago bazemera ko M23 ibanyaga ingoma cg ubwami bwabo nk’abahutu.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *