Masisi: Ngungu Sukhoi-25 iharashe ibisasu bikomeye

Emmanuel McDammy
2 Min Read

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 18/05/2024 mu mirwano ikomeye cyane, Sukhoi-25 ibyutse irasa ibisasu bikomeye mu birindiro bya M23 biri ku musozi wa Rwangara na Musumba hafi ya Buragiza.

Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, ryongeye gukoresha mu ntambara indege yo mu bwoko bwa Sukhoï-25 iyari imaze igihe idakoreshwa kubera ibibazo bya tekinike.

Ni ukuva mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo igisirikare kirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa cyo ngeye gukoresha iyi ndege y’intambara, nk’uko tubikesha abanyamakuru ba Maris Post babivuga.

Ay’amakuru anavuga ko iyi ndege ya Sukhoï-25, y’ihuriro ry’Ingabo za RDC zayikoresheje mu gutera ibisasu mu bice byinshi bituwemo n’abaturage benshi. Ikaba yabiteye mu duce twa Bitonga no mu nkengero zaho, haherereye muri teritware ya Masisi.

Ntabiratangazwa kubyaba byangijwe n’ibisasu byarashwe n’iyi ndege y’intambara irimo gukoreshwa n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa. Gusa amakuru avuga ko iyi ndege ko kurasa ibisasu mu baturage.

Kongera kugaragara mu kirere kw’indege y’intambara y’ihuriro ry’Ingabo za RDC byongeye guha icyizere Abanyakongo biyumvamo ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, aho bamwe bumvikanye bavuga bati: “Abaturage twakiriye neza kongera kubona igisirikare cy’igihugu cyacu kirimo gukoresha Sukhoï yarimaze igihe idakoreshwa. Ibi biri kuduha icyizere ko M23 yaba igiye guhunga.”

Sukhoï yaherukaga kuja mu ntambara ubwo centre ya Sake yendaga gufatwa na M23 ahagana mu mpera z’u kwezi kwa Kabiri uyu mwaka.

Hagati aho imirwano irakomeje mu bice bya teritware ya Masisi, ku mpande zihanganye, uruhande rwa leta ya Kinshasa na M23, bakaba bari kurwanira mu duce twinshi harimo Gashuga yumvikanyemo imbunda ziremereye n’into kuva igihe cy’u rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu. Ibindi bice byabereyemo imirwano ikaze ni Rwangara n’ahandi.

Maris Post na Maris Tv barakomeje gukurikirana iyi nkuru.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *