Ku wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, Umugaba mukuru w’ ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Gen Christian Chiwewe yagiriye uruzinduko rudasazwe mu mujyi wa Goma, nyuma y’ igihe gito Guverinoma nshya ya Madam Judith Suminwa irahiriye inshingano bahawe.
Nkuko bikubiye mu butumwa bw’ umuvugizi w’ ihuriro rya FARDC-SAMIRDC, Lietenant Mbuyi Karonki Reagan, yavuze ko ” Uruzinduko Gen Chiwewe arimo mu mugi wa Goma rugamije gusura ibikorwa by’ ingabo za SADC no kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo ihuriro ry’ ingabo za SADC na FARDC hamwe n’ imitwe irimo FDRL, Wazalendo n’ ingabo z’ u Burundi bakomeze ibitero byo guhashya umutwe wa M23 ugize igihe warazonze Leta ya Kinshasa.
Amakuru MARIS POST yamenye nuko umugaba mukuru w’ ingabo za Congo General Christian Chiwewe yakiriwe ku kibuga k’ indege cya Goma, na mugenzi we uyoboye ingabo za SADC ziri mu butumwa bugamije kubungabunga amahoro n’ umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Bwana Major General Monwabisi Dyakopu.
Amakuru atugeraho nuko muri uru rugendo Gen Christian Chiwewe yanatanze umurongo mushya ngenderwaho mu rugamba ugomba gutangira gushyirwa mu bikorwa n’ihuriro ry’ ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa mu gihe kitarambiranye, aya makuru anavuga kandi ko muri uru rugendo Umugaba Mukuru w’ ingabo yanaganiriye n’ imitwe y’ inyeshyamba isazwe ifasha igisirikare cya Leta guhashya abarwanyi ba M23.
Uru rugendo rubaye mu gihe ihuriro ry’ ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC , ingabo z’u Burundi, Wazalendo , Fdrl, Abacancuro, na Sadc baheruka gukubitwa imshuro n’ abarwanyi ba M23 mu mirwano iheruka kubera mu nkengero za centre ya Kanyabayonga no mu bice byunamiye umujyi wa Sake. uyu mujyi wa Sake ufatwa nk’ igihome gikingiye Goma , umurwa mukuru w’ intara ya Kivu ya Ruguru.
Nubwo bimeze uko ,abarwanyi bayobowe na General Sultan Makenga , bakomeje kurusha ingufu ihuriro rya Leta ya Kinshasa, mu kwigarurira ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu buryo butigeze bubaho mu kindi gihe cyatambutse, sibyo gusa kuko kugeza ubu M23 igenzura n’ ibindi ibice mu ntara ya Kivu y’ Amajyepfo.
Can you be more specific about the content of your article? After reading it, I still have some doubts. Hope you can help me.
Your article helped me a lot, is there any more related content? Thanks!