Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yageze muri Kenya i Nairobi aho yagiye kwitabira inama ngaruka mwaka ya 59 ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, izwi nka BAD.
Uyu munsi tariki 29.05.2024 nibwo ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byanditse kuri X ko Perezida Paul Kagame yamaze kugera i Nairobi aho yitabiriye Inama ngarukamwaka ya 59 ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame aza kwitabira ikiganiro cy’abakuru b’ibihugu kigaruka ku ‘Iterambere rya Afurika, irya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ndetse n’amavugurura akenewe mu rwego mpuzamahanga rw’imari.
Iki kiganiro Perezida Kagame aragihuriramo na mugenzi we wa Kenya, William Ruto n’abandi bayobozi.
Abandi bakuru b’ibihugu bari i Nairobi muri iyo nama barimo Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville na Hassan Sheikh Mohamud uyobora Somalia.
Maris Post irakomeza ikurikirane amakuru yerekeranye n’iyi nama.