Menya Operasiyo yo gufata Lumbishi yakozwe na M23

Emmanuel McDammy
1 Min Read

Tariki 24.Gicurasi .2024 nibwo ingabo za M23/AFC zafashe agace ka Lumbishi muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’epfo mu mirwano yabaye ikomeye.

Kuwa gatanu tariki 24. Gicurasi. 2024 nibwo M23 yakoze Operasiyo Lumbishi yatumye binjira muri Kivu y’epfo mu bilometero byinshi, ibi yabikoze inyuze Kabingo na Kamatembe bakomeza ahitwa muri Guri no Kubiko, banahatwika Positions 2 za Wazalendo barakomeza no muri Nganzo, bambuka umugezi wa Nyabarongo bahura n’abandi baturutse Luwizi muri Ruzirantaka Bose berekeza Rumbishi muri centre.

Muri iyi mirwano kandi, ingabo za Wazalendo zahaguye ku bwinshi, benshi muri bo ni abo kwa Général Mutayomba n’Abarundi bariruka bamwe berekeza Shanje, Cambombo , Kasungarere n’abandi berekeza Bihovu baratatana.

Amakuru agera kuri Maris Post duhabwa n’umunyamakuru wacu ukorera Masisi udashaka ko amazina atangazwa, avuga ko nyuma yuko M23 ifashe utu duce yahise ijya guhumuriza abaturage, inababwira ko bagomba gukomeza imirimo yabo mw’ituze n’umutekano.

Ikindi nuko Kivu y’epfo ifite uturere twitiranywa aritwo Kavumu (aéroport ya Bukavu Hafi ya Gatana), hakabaho indi Kavumu ihana umupaka na Masisi (Luwizi -Ruzirantaka) iyo niyo Kavumu M23 igenzura kugeza Lumbishi ariko M23 ntiragera Kavumu yo ku kibuga cy’indege cya Bukavu.

Share This Article
7 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *