Minisitiri mushya w’ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yatanze isezerano rikomeye.

Bayingana Eric
2 Min Read

Minisitiri mushya w’ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo , yijeje abacongomani banyotewe n’amahoro , isezerano rikomeye ,bigoranye gushyira mu bikorwa

Ni bwana Hon Guy Kabombo, wasezeranyije abanyecongo ko agiye gufatanyiriza hamwe n’izindi nzego bagakora ibishoboka byose mu kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu ,cyimaze kuba nku musaka.

Bwana Guy Kabombo , yijeje abacongomani n’igihugu cyose impinduka mu gihe kitarenze iminsi ijana(100),  ni mu kiganiro yagiranye nuwo yakoreye mu ngata bwana Jean Pierre Bemba mu murwa mukuru Kinshasa kuri iki cyumweru tariki 02 Kamena 2024, yahamije ko kuba minisitiri w’ingabo atari impanuka ahubwo ari umuhamagaro, ndetse ko azakora iyo bwabaga agasohoza iri sezerano.

Nkuko yabyivugiye ubwo yari ari imbere y’itangaza makuru i Kinshasa , avuga ko muri iyi minsi ijana Abanyekongo bazaba batangiye kubona impinduka ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repibulika iharanira demokarasi ya Congo, ndetse yizeza abaturage ko bazaba bamushimira yamaze gukora impinduka.

Ni mu gihe abarwanyi bayobowe na Gen Sultan Makenga bakomeje kwigarurira ibice byinshi muri Kivu ya Ruguru, aho ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa babo M23 ikomeje kubakoza isoni , ubu urugamba rukomeye ruri kubera mu bilometero bike uvuye mu mujyi wa Kanyabayonga, mu Karere ka Lubero, aho amakuru aturuka muri biriya bice yemeza ko ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa aribo bari kugenzura uriya mujyi.

Leta ya Congo yongereye ingufu nyinshi mu kubaka igisirikare cy’igihugu , ibi bigaragarira mu bikoresho bigezweho bari kwifashisha mu rugamba ruri gusatira kumara imyaka itatu , bahanganyemo n’abarwanyi ba M23, mu turere tugize intara ya Kivu ya Ruguru.

Iminsi irindwi irashize perezida Tshisekedi na Madam Judith Suminwa, bakoze impinduka muri Guverinoma nshya , aho hashyizeho ba MInisitiri 52, abenshi mu Banyekongo bavuga ko nta kintu gishya biteze kuri iyi Leta nshya .

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *