Minisitiri w’urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi yemereye inkunga umuhanzi Rider Man na Bull Dogg

Karim Clovis GATETE
1 Min Read

Minisitiri w’Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi Dr,Jean Nepo Abdallah Utumatwishima,nyuma yo kunyurwa ndetse no kuryoherwa na album nshya ya Riderman na Bull Dogg yabemereye inkunga.

Minisitiri Utumatwishima bimenyererwe cyane ko ashyigikira ndetse akanita kubikorwa by’abahanzi, dore ko biri no munshingano ze  Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko yaryohewe ndetse anyurwa niyi album nshya yaba bahanzi, yavuze ko aba baraperi bamwibukije ndetse bamukumbuza Hip HOP yo mu myaka yatambutse arinabwo yatangazaga indirimbo yamunyuze cyane kuri iyi album ari iyitwa ‘Nkubona fo’.

Yagize ati : “Kimwe n’abandi tungana mwadukumbuje Hip Hop ya kera, mwarakoze. yagize ati: “iyi ndirimbo nyisubiramo kenshi nyumva, nange iyo mbonye umuntu uri gukinira ku isahani y’undi muntu mubona fo.”

Uretse kuba yashimye iyi album y’aba baraperi bakomeye mu Rwanda minisitiri yabijeje ko n’ubwo izuba ryavuye cyane bazaganira bakareba ko yabaha inkunga. Aba bahanzi bakozwe ku mutima no kuba minisitiri azirikana ibikobwa bakora ndetse akemera no kubishyigikira.

Share This Article
2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *