Tariki ya 23.Gicurasi. 2024 nibwo M23 yakoze imirwano ikomeye cyane muri Axe ya Bweramana-Minova, yica abasirikare benshi barwana ku ruhande rwa Leta; harimo na Coloneli Bahati Sebujangwe Jean Baptiste wa CMC wahoze muri FDLR.
Mu mirwano M23 imazemo iminsi muri Masisi, nibwo Maris Post yumvisemo ipfu nyinshi z’Abazalendo ndetse n’abandi barwanyi ba FARDC tutibagiwe n’Abarundi. Muri iyi mirwano kandi nibwo taliki 23.Gicurasi Colonel Bahati Sebujangwe Jean Baptiste wa wazalendo yitwa CMC, yahitanywe na M23 mu rugamba yari ihanganyemo n’abazalendo ndetse n’ingabo za Leta, uru rugamba rukaba rwarabereye mu gace ka Nyamubingwa muri Axe ya Bweremana-Minova.
Amakuru agera kuri Maris Post duhabwa n’umunyamakuru wacu ukorera Masisi udashaka ko amazina atangazwa, avuga ko uyu Coloneli Bahati akimara gupfa, umurambo we wahise woherezwa mu mujyi wa Goma mu kigo cya gisirikare cya Katindo.
Bitewe n’imirimo myinshi yakoreye Leta, irimo iyo kwitanga cyane bikabije ku rugamba, byatumye urupfu rwe rubabaza abayobozi benshi ba FARDC na FDLR harimo na Goverineri General Major Peter Chilumwami.
Andi makuru agera kuri Maris Post avuga ko uyu Coloneli Bahati Sebujangwe Jean Baptiste wa CMC yakoranye cyane na FDLR mu gushimuta abantu mu mujyi wa Goma abajyana muri parike y’ibirunga ku mabwiriza ya Habyarimana Mbitsemunda uzwi nka Jules Mulumba.
Uyu munsi taliki ya 25.Gicurasi nibwo uyu Coloneli Bahati Sebujangwe Jean Baptiste yashinguwe.
Coloneli Bahati Sebujangwe Jean Baptiste akaba avuka mu karere ka Ceya muri Jomba muri teritwari ya Rutshuru.
Igihe cyose ukora nabi ukamena amaraso yinzirakarengane birakugaruka. Rero col Bahati yishe benshi none nawe nabasange iyo yabohereje.