Mu Gisirikare cy’u Rwanda abakora ubuvuzi basabwe kurushaho kunoza umurimo wabo

Emmanuel McDammy
2 Min Read

Umugaba Mukuru ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Gen Maj Dr Ephrem Rurangwa, yayoboye inama yahuriyemo abaganga babarizwa mu Ngabo z’u Rwanda n’abasivili bakorana na bo mu Gihugu hose, abasaba kurushaho kunoza ibyo bakora.

Iyi nama yabereye ku Cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura kuri uyu wa Kane, yibanze ku kureba imiterere ya serivisi zitangwa mu kwita ku basirikare n’Abanyarwanda muri rusange.

Maj Gen Ephrem Rurangwa, yasabye abitabiriye iyo nama kongera imbaraga mu gutanga serivisi z’ubuvuzi bunoze, kugira ngo barusheho gushyigikira RDF mu gusohoza inshingano zayo z’ibanze.

Yagize “Inshingano zacu muri iyi serivisi ni ugutanga ubuvuzi ku basirikare, abashinzwe umutekano, imiryango yabo ndetse n’abaturage muri rusange. Inshingano zacu rero ntizigarukira gusa ku bambara imyambaro ya gisirikare, ahubwo zigera no mu gihugu cyose.”

Yakomeje abashishikariza kwitabira amahugurwa akomeye mu kubongerera ubumenyi, no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu nshingano zabo za buri munsi, kugira ngo barusheho kunoza imikorere no gutanga serivisi z’ubuvuzi bufite ireme.

Umugaba wungirije ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi mu Gisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen John Nkuriye, yagarutse ku nshingano z’uru rwego rushya mu ngabo z’u Rwanda, yitsa cyane ku ngingo ya 19 y’itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda No 64/2024 ryo ku wa 20/06/2024.

Iyo ngingo, yerekana ko uru rwego rufite inshingano zo gushyiraho ingamba zishingiye ku kubaka ubushobozi bw’umuntu ku giti cye no gutanga umurongo ngenderwaho w’inyigisho, hagamijwe iterambere mu bijyanye n’ubuzima mu Ngabo z’u Rwanda.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda, Brig Gen Eugene Ngoga, yagaragaje amateka y’ibitaro n’iterambere ryabyo kuva mu 1968 kugeza uyu munsi.

Share This Article
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *