“Murabizi mu myaka yashize inka bari baraziciye mu Rwanda ariko FPR irazigarura iratugabira twese-“Paul Kagame”

Emmanuel McDammy
2 Min Read

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame, avugiye amagambo akomeye mu karere ka Rubavu ubwo yari yagiye kwiyamamaza.

Paul Kagame ubwo yagarukaga ku mateka ya FPR Inkotanyi, yavuze ko FPR yagabiye Abanyarwanda. Ati: “Ngarutse ku mateka ya FPR, nk’uko byigeze kuririmbwa, twese yaratugabiye. Igisobanuro cy’inka ni amajyambere, uyikugabira aba agukunda, uyikugabiye aba akwifurije gutera imbere, ni cyo kimenyetso kiri mu nka mu muco w’Abanyarwanda”.

Paul Kagame yakomeje agira ati: “Murabizi mu myaka yashize inka bari baraziciye mu Rwanda ariko FPR irazigarura iratugabira twese, bityo rero uwakugabiye uramwitura, ugasubiza urukundo uwakugabiye inka aba yaraguhaye. Ni ugusubiza amajyambere ari mu kuba yarakugabiye, rero igikorwa tugiye kujyamo cyatangiye ejo, haba ku mukandida uzayobora Igihugu no ku bakandida depite, ubwo hazaba harimo kwitura ya FPR”.

Perezida Kagame kandi yashimiye imitwe ya Politiki yemeye kwifatanya na FPR muri urwo rugendo ndetse ahamagara abayobozi bayo abereka abitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza cyaberaga mu Murenge wa Rugerero kuri site ya Gisa.

Abaturage b’Akarere ka Rubavu ni bo bahimbiye Umukuru w’Igihugu indirimbo baririmbamo ngo ’Ndandambara yantera ubwoba iyarinze Kagame nanjye izandinda’, ikaba yaragarutsweho cyane ubwo mu mwaka wa 2017 yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora Igihugu.

Paul Kagame yabwiye abaturage b’i Rubavu n’abandi bari baturutse mu duce bihana imbibi ko abakunda nk’uko bamukunda ndetse ko abifuriza guhora biteza imbere.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’uw’Abadepite, byatangiye ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, amatora akaba ateganyijwe tariki 14-15 Nyakanga 2024.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *