Narendra Modi yarahiriye manda ya gatatu nyuma yo gutsinda amatora bigoranye

2 Min Read

Narendra Modi, umuyobozi w’ishyaka ry’Abahindu (BJP), yarahiriye kuba minisitiri w’intebe w’Ubuhinde ku nshuro ya gatatu, mu muhango wabereye ahitwa Rashtrapati Bhavan, aho perezida w’Ubuhinde agenerwa gutura.

 

Ihuriro ry’igihugu riharanira demokarasi rikaba ishyaka rya bwana Modi ryatsinze amatora rusange n’imyanya 293, akaba amajwi make ugereranyije n’uko byari byitezwe.

Abashyitsi babarirwa mu bihumbi bitabiriye irahira rye ku ngoro ya Perezida i Delhi. Muri bo harimo abakuru b’ibihugu by’abaturanyi nka Bangladesh, Nepal, Sri Lanka, na  Maldives, ariko ibihugu nka Pakisitani n’Ubushinwa ntibyahagarariwe.

Bwana Modi yavuze ko azashyigikira ubusugire n’icyubahiro by’Ubuhinde kandi akayoborana ikizere nyakuri no kubahiriza itegeko nshinga.
Ati: “Nzakorera abantu b’ingeri zose nkurikije itegeko nshinga n’amategeko nta bwoba cyangwa ubutoni.”

Uyu mugabo w’imyaka 73 ni umuyobozi wa kabiri w’Ubuhinde wegukanye manda ya gatatu yikurikiranya nyuma ya minisitiri w’intebe wa mbere w’iki gihugu, Jawaharlal Nehru.

Ishyaka rye rya BJP ryategekaga Ubuhinde mu myaka icumi, ariko ryatakaje ubwiganze bw’abadepite mu matora.

Bwana Modi yashimiye abamutoye, abizeza ko azakora ibishoboka byose mu kurandura ruswa n’ubukene.

Ati: “Guha ubushobozi abakene n’abatifashije ni byo dushyize imbere.”

Mu gihe cyo kwiyamamaza kwe, Bwana Modi n’ishyaka rye bashinjwaga  gukoresha imvugo y’inzangano, kwibasira abayisilamu bo muri iki gihugu, no gufunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ku wa gatanu, minisitiri w’intebe watowe yavuze ko biyemeje  ihame rya” sarva panth sambhava “(uburinganire bw’amadini).
Ihuriro ry’Ubuhinde ryatangaje ko rizasohoza inshingano zaryo mu nteko ishinga amategeko mu kugenzura no kurinda itegeko nshinga.

Thousands gathered outside Presidential Palace
Ibihumbi n’ibihumbi bateraniye hanze y’ingoro ya perezida i Delhi mu birori byo kurahira
Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *