NSABIMANA JEAN UZWI NKA DUBAI YAKATIWE IGIFUNGO CY’IMYAKA 2

Bayingana Eric
2 Min Read

wUrukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Nsabimana Jean uzwi nka Dubai ibyaha yari akurikiranyweho birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha impapuro mpimbano, ahanishwa igifungo k’imyaka 2 n’ihazabu ya miliyoni imwe nibihumbi  magana atanu y’amafaranga y’u Rwanda.

Ni ibyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024 , nyuma yaho mu cyumweru gishize urukiko rwari rwasubitse isomwa ry’urubanza rwaregwagamo umunyemari Nsabimana Jean, aho yari amaze umwaka urenga aburana , nyuma y’uko abaguze inzu zubatswe nawe mu mudugudu witswe”Urukumbuzi Real Estate” uherereye mu murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo bari batangaje ko yazubatse nabi ibyatumye atambwa muri yombi.

Ni urubanza kandi rwaregwagwamo n’abari abayobozi ba Akarere ka Gasabo ubwo umushoramari Nsabimana wamamaye nka Dubai ,yahabwaga isoko, bamwe muri abo bayobozi ni aba ; Rwamulangwa stephen,  Mberabahizi Raymond chritien ,Nyirabihogo Jean D’Arc na Theopiste Nkulikiyimfura baje kugirwa abere ku cyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshwejwe uburiganya Dubai yahamijwe.

umwe mu bunganiraga Dubai Me Kayitana Evode, yari yagaragarije urukiko ko inzu byavugwaga ko zasondetswe n’uwo wunganira yari gutegekwa gukosora amakosa y’imyubakire yagaragaye aho kujyanwa muri Gereza cyane ko byanagarutsweho nabari muri ayo mazu bifuzaga kuvugururirwa aho gufunga rwiyemezamirimo.

Dubai na bagenzi be batawe muri yombi muri Mata 2023. Bamwe baje kurekurwa mu bujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo 2023

 

 

 

 

 

 

Share This Article
2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *