Nyamagabe: Paul Kagame yavuze ko abona amatora yararangiye, uwo agahinda kica kamwice.

Moses ISHIMWE
4 Min Read

Perezida Paul Kagame yabivugiye i Nyamagabe ubwo yiyamamarizaga gukomeza kuyobora u Rwanda kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Kamena 2024. Kubera ubwuzu yabonye abantu bamufitiye, Kagame yavuze ko akurikije uko yakiriwe i Nyamagabe, abona ko amatora bayarangije, avuga ko abo bibabaza ari ‘akazi kabo’.

Ati “Ndabona mwarabirangije rwose, uwicwa n’agahinda ni akazi ke. Abo barahari nka ya ndirimbo. Ikibazo nuko bo batabireba, babirebye bacisha make tugakorana tukubaka uru Rwanda rwacu. Wamara imyaka 30 udacisha make, ntacyo ugeraho ugakomeza?”.

 

Paul Kagame, yagiye kuri site ya Nyagisenyi avuye i Huye, naho yiyamamarije kuri uyu munsi we wa gatanu kuva atangiye ibi bikorwa ku wa 22 Kamena.

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yabwiye ab’i nyamagabe ko ibyagezweho mu myaka 30 ishize, bishingira ku bufatanye bw’abanyarwanda.

Ati “Turi hamwe mu mugambi wo kubaka igihugu cyacu. FPR umuryango uduhuriza hamwe twese, watugize icyo turi cyo, ukatuba imbere, ukadushyira hamwe mu bitekerezo n’ibikorwa ni wo dushimira uyu munsi kandi niwo dushingiraho duhitamo uko tuzatora mu bihe biza.

Uko bizaba tariki 15 mu kwezi gutaha, ibyo ntabwo nabibibutsa, murabizi. Guhitamo uko muzahitamo, bivuze guhitamo umutekano, ubumwe, amajyambere n’ibindi byiyongera kuri ibyo. Ibyo ntabwo tubitezukaho.”

 

Yaboneyeho umwanya wo guha umukoro urubyiruko, wo gusigasira ibyagezweho u Rwanda rukaba igihugu cyihagije.

Ati “Abenshi muri mwe mu gihugu hose ni inkumi, abasore bakibyiruka. Amateka yacu yaduhaye imbaraga zishingira kuri abo bakiri bato batigeze baba mu mateka mabi abenshi muri imwe murayumva gusa cyangwa se mwasanze ingaruka zayo. Mwebwe rero nta muzigo w’ayo mateka mukwiriye kwikorera usibye kuyasiga inyuma yacu kure, mwe mukareba imbere kure.

Mwe mufite inshingano yo kubaka u Rwanda rushya, ukubiyemo ubumwe bw’abanyarwanda, amajyambere, umutekano n’ibindi byiza gusa bijyanye n’igihe tugezemo n’isi turimo.

Ubwo tubifuriza kumenya, tubifuriza ubuzima bwiza, tukubaka hamwe ibikorwaremezo bigomba kubafasha muri iyi nzira turimo, ni mwe igihugu gihanze amaso ku byiza biri imbere biruta ibyo tunyuzemo.

Buri wese yifitemo ubushobozi butandukanye ariko ubwo bushobozi iyo tubushyize hamwe nta cyatunanira. Ibyo kuba ba bandi basabiriza, bagenerwa ibyo bari buramuke […] ibyo twabisize inyuma kera. Turishyira tukizana mu bitureba ariko twakongeraho gufatanya hagati yacu n’abandi, icyo gihe u Rwanda imbere yarwo aba ari amahirwe gusa.

Ayo mahirwe n’ibyo byiza nibyo dushaka gukomeza. Ubwo umukandida muzatora, mwatoye akazi ke karoroshye cyane mwarakarangije n’agasigaye nimwe muzagakora.

Mujya mureba ku birango bya FPR? Hariho iki?  Intare ntabwo zivuga gusa, iyo zigeze kubyo zigomba gukora zirabikora.”

Munyantwali Alphonse wavuze ibigwi umukandida Paul Kagame, yavuze ko Akarere ka Nyamagabe n’aka Nyaruguru, by’umwihariko mu myaka ya kera bari bafite izina ribi, akaba yararibakijije.

Ati “Ntabwo twibagirwa ko twigeze kwitirirwa ibitebo, ibyo mwarabidukijije turabashimye. Ubu turitirirwa amajyambere, turabitirirwa. Turi aba ‘Très bon’. Twari urugero rw’ubutaka busharira, Nyamagabe na Nyaruguru natwe tugasharira ariko mwarabidukikijeije turakeye, ntitugisharira.”

Yongeyeho ati “Mu myaka itanu iri imbere mu bikorwa tuzavuduka. Uru rubyiruko mwaduhaye ibyuzuye ntitwagutura ibicagase.”

Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Kamena, aziyamamariza mu karere ka Rusizi ko mu Ntara y’iburengerazuba

 

 

 

Share This Article
8 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *